00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ghana: Inkambi y’abarozi imaze kugeramo abagore basaga 1,000

Yanditswe na

Jotham Ntirenganya

Kuya 2 September 2012 saa 06:29
Yasuwe :

Muri Ghana hari inkambi y’ abaketsweho kuba abarozi, igizwe n’imidugudu 6, ihungiramo abagore n’abakecuru baketsweho kuroga abantu, ubu bamaze kurenga 1000. Abafashwe bataragera muri ako gace barakubitwa, bagatotezwa, bakaba banakicwa.
Nk’uko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga, iyi midugudu imaze imyaka irenga 100 ibayeho, yatangiye ubwo abayobozi b’imidugudu isanzwe mu ngo bashakaga kurokora abantu bicwaga bakekwaho kuroga.
Imyubakire y’iyi midugudu, igomba kuba yubakitse nk’utururi (…)

Muri Ghana hari inkambi y’ abaketsweho kuba abarozi, igizwe n’imidugudu 6, ihungiramo abagore n’abakecuru baketsweho kuroga abantu, ubu bamaze kurenga 1000. Abafashwe bataragera muri ako gace barakubitwa, bagatotezwa, bakaba banakicwa.

Nk’uko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga, iyi midugudu imaze imyaka irenga 100 ibayeho, yatangiye ubwo abayobozi b’imidugudu isanzwe mu ngo bashakaga kurokora abantu bicwaga bakekwaho kuroga.

Imyubakire y’iyi midugudu, igomba kuba yubakitse nk’utururi (nyakatsi nto cyane),nta mazi cyangwa umuriro w’amashanyarazi bagomba guhabwa, ibisenge by’izo nzu bigomba kuba bishaje cyane. Kugeza ubu hacumbitse abagore basaga 1,000.

Nk’uko BBC ikomeza ibivuga, usanga n’ iyo habaye ihinduka ry’ikirere abantu bakarumbya usanga byitirirwa abarozi, ugasanga abaturage bibasiye abantu runaka bakabagirira nabi.

Ubwo umunyamakuru wa BBC yahageraga, yabonye umuhungu wari utwaye umukecuru w’imyaka 82 kuri moto yiruka cyane, amujyanye mu nkambi y’abarozi ngo batamwica.

Uwo mukecuru yitwa bita Samata Abdulai, yagize ati: “Muri Ghana iyo hagize ugutunga urutoki ngo uraroga, iyo udahunze urapfa”.

Inkambi y’abakekwaho kuroga iri mu ibiro metero 3,3 , kugira ngo ugere ahaboneka amazi. Samata akavuga ko kwikorera ikibindi uri umukecuru nikomeye. Bamwe mu bakecuru baganiriye na BBC, bavuze ko bagiriwe ishyari, ubugome, n’urwango.

Leta ya Ghana nayo yatangaje ko kubashyira ukwabo ari uburyo bwo kurengera ubuzima
bwabo, kandi iyo bagezeyo bashobora gukora ubucuruzi buciriritse.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages