Inyeshyamba umunani zitwaje intwaro zo mu mutwe wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda zahohoteye zinambura abamotari n’abanyonzi bo mu gace ka Nyunzu mu giturage cya Kabulo mu birometero 53 mu Majyaruguru y’Intara ya Katanga muri Congo Kinshasa.
Amakuru dukesha Radio Okapi avuga ko izo nyeshyamba za FDLR kuwa 14 Gicurasi 2013 zambuye abaturage ku ngufu zibakangisha intwaro.
Umwe mu bibwe na FDLR yagize ati “Barabanje badutunga intwaro, uwo mwanya tubona turi imbere y’abantu baje kutwaka byose, zahabu, telefoni n’ibindi. Leta igomba gukaza umutekano muri kino giturage.”
Abambuwe batangaje ko ibyo babatwaye babipakiye ku magare ane, bategeka abantu bane gucunga ayo magare bayerekeza mu ishyamba aho inyeshyamba za FDLR zari zaturutse.
Komiseri w’Akarere ka Tanganyika muri Congo avuga ko yiteguye gukurikirana icyo kibazo cy’abaturage bahohoterwa na FDLR.
Yongeyeho ho ko dosiye y’ubwo bujura yagejejwe imbere ya Komanda wa Burigade ya 61 y’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC).
























TANGA IGITEKEREZO