Mu nama yatangiye kuri uyu wa Mbere tariki 20 Mutarama 2014 muri Kenya, ihuje abakuru b’intara 47, aho biga ubufatanye n’imiyoborere myiza, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame wayifunguye, yababwiye ko bagomba kugira ubufatanye bukomeye bo n’abaturage bayobora. Ibi ngo nibyo bizatuma bagera ku migambi biyemeje kugeraho ijyanye n’iterambere.
Perezida Kagame ubwo yabihuzaga n’u Rwanda, yabwiye aba bayobozi ko Abanyakenya bagomba kwishakamo ibisubizo, ibibazo bahuye nabyo bagashaka uko bahangana nabyo babikemura.
Perezida Kagame yagize ati: “Mvuye mu gihugu, cyahuye n’ibibazo bikomeye, ibyo bibazo nibyo turimo guhangana nabyo uyu munsi. Aho mufite imbaraga, mugomba kuzishyira hamwe, mukagera ku byiza mwiyemeje, aho kugira ngo muzitandukanye.”
Yakomeje avuga ko buri wese, agomba gushyira igihugu cye ku ruhare rwe rwa mbere, agashaka ibisubizo kugira ngo bagire ibyo bageraho.
Perezida Kagame yakomeje agira ati: “Mugomba kumenya ko ibyo buri wese akora, aribyo bigera kuri mugenzi we. Ibi nibyo bigera ku gihugu cyose, mugomba rero kumenya ko ibyo mukora ari ibyanyu ku giti cyanyu. Umusanzu umuntu aba atanga, agomba kumenya ko ari uwe, kandi ni nawo utuma we aba uko ameze.”
Perezida Kagame kandi avuga ko kugira ngo igihugu gihinduke, hakenerwa igihe cyo gukora, aha akaba ariho yaboneyeho gusaba aba bayobozi n’abaturage ba Kenya, kujya babikorana ubwitonzi.
Yagize ati: “Kwegereza abaturage ubuyobozi, mu itangiriro usanga bidakunda, bikenera igihe ariko gihoraho, gukurikirana no kumva ko ari ibyawe nibyo byangombwa. Ubu rero ni amahirwe y’uko mwakwicara, mugashaka umuti w’ibibazo biri mu gihugu cyanyu. Reka rero mukoreshe ingufu mufite, mushake ibyiza mushaka, mufate ibibazo bihari nk’ibyanyu, kandi mubishakire ibisubizo. Ibi nibyo bizatuma habaho gukomeza kugana imbere.”
Ubwo yavugaga ku nzira nshya Kenya yihaye, Perezida Kagame yababwiye ko ubufasha n’ubufatanye hagati yabo ari ngombwa, ibi bikazatuma aribwo bagera ku iterambere rirambye.
Yagize ati: “Murebe Umujyi mufite, muwufate nk’urugo rwanyu buri wese atuyemo. Ubuse mukeneye umuterankunga uzaza gusukura inzu yanyu mutuyemo? Uburyo bwo gufatanya, mugashyira hamwe, niyo nzira yonyine ishoboka kugira ngo ibyo igihugu cyanyu cyiyemeje kugeraho kibigereho nta nkomyi. Dukeneye ubwenge gusa kugira ngo duhangane n’ibibazo duhura nabyo. Afurika izatera imbere, mu gihe gusa tuzaba tuzi ibibazo byatumye uyu mugabane uhera mu icuraburindi.”
Capital News dukesha iyi nkuru iravuga ko Perezida Kagame yakomeje agira ati: “Nubwo haba hari ubushobozi buke, gushyira hamwe nibwo buryo bwonyine bukenewe ngo habeho impinduka. Ibi nibyo twita imiyoborere myiza no kwegereza abaturage ubuyobozi. Ibi byose bikenera kuba inzego z’ibanze zifite umuco wo kwigira, kandi hakabo n’ubushobozi bwo gutanga ibyo baba bagamije kugeraho, ariko ibi byose biba bikeneye inkunga n’ubufatanye bikozwe na Leta kuko ari ngombwa.”
Perezida Kagame yakomeje avuga ko u Rwanda na Kenya bishyize hamwe, muri gahunda y’iterambere, aha kandi avuga ko ibihugu bya Afurika bifite ibyo bihuriyeho, kandi ngo binahuje ibibazo.
Yagize ati: “Ibi nibyo biduha inzira y’uko buri umwe yigira kuwundi. Nitwe rero dufite uruhare rwo gushyiraho ubuyobozi bwiza n’imiyoborere ihamye. Muri gahunda za Leta, nta gisubizo cyaboneka mu gihe nta muturage wabigizemo uruhare.”
Perezida Kagame yari muri iki kiganiro yagiranye n’abayobozi b’intara za Kenya abigisha imiyoborere myiza ku butumire bw’ikigo cya Nation Media Group. Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Mutarama 2014, aribwo iyi nama igomba gusozwa, mu Mujyi wa Naivasha.


















TANGA IGITEKEREZO