Perezida Kagame yageze i Malabo muri Guinea Equatorial aho yitabiriye inama ya 23 y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma mu Muryaango wa Afurika Yunze Ubumwe; inama ikazatangira kuwa Kane.
Ibinyujije kuri Twitter, Perezidansi y’u Rwanda yatangaje ko ubu Perezida Kagame yamaze kugera i Malabo.
Muri iyi nama byanze bikunze ngo hagomba gusuzumirwa uko ahazaza h’umutwe w’ingabo wa AU hazaba hifashe mu bihe biri imbere nk’uko tubikesha Jeune Afrique.
Muri iyi nama kandi abayobozi b’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba bazaterana aho na bo bazaba batangaza ibijyanye n’ishyirwaho ry’umutwe w’ingabo zihora ziteguye gutabara mu karere East African Stand-by Force dore ko uwo mutwe bitarenga 2014 utemejwe burundu.
Jeunne Afrique yanatangaje ko muri iyo nama Perezida Salva Kiir ashobora kuzotswa igitutu, mu gihe ibiganiro hagati ye na Riek Machar bigenda biguruntege.
Iyi nama kandi izanasuzumirwamo ikibazo cya Centrafrique hakomeje kuvugwa ubwicanyi ikazanitabirwa na Perezida w’inzibacyuho Catherine Samba-Panza.


















TANGA IGITEKEREZO