I Nairobi muri Kenya abaturage bashoreye ingurube ikuze n’ibyana byayo 12 bajya ku ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko berekana uburakari bafititiye abadepite batowe vuba bashaka ko imishahara yabo yongerwa.
Iyi myigaragambyo idasanzwe yateguwe n’abikorera bo muri iki gigugu, bakaba bahaye ingurube amaraso zarigataga imbere y’ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko.
Nk’uko tubikesha BBC, abadepite bo muri iki gihugu bari mu bakozi bahembwa neza ku isi kuko bahabwa amadolari y’Amerika atari musi ya 6,300 buri kwezi.
Aba badepite abaturage bash bamagana bashaka ko umushahara wabo wazamurwa ukagera ku madolari y’ Amerika 10,000 mu gihe ikigero cy’umushahara ufatwa n’Abanyakenya bose ku mwaka ari amadollari y’amerika1,700.
Abigaragambije ntibigeze babigiriramo amahire kuko Polisi yabateye ibyuka biryana bihuma, abateguye imyigaragambyo bahita bafungwa na Polisi.
Inteko Ishinga Amategeko yo muri Kenya igizwe n’abadepite 416 bose bakaba bemeza ko bakwiriye ariya mafaranga kuko bakora cyane kandi bakaba banatakaza amafaranga yabo ku giti cyabo mu bikorwa by’igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO