00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya: Ibigo by’amashuri byasabwe gusubiza ababyeyi amafaranga bari barishyuye

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 8 July 2020 saa 06:56
Yasuwe :

Minisitiri w’Uburezi muri Kenya, George Albert Omore Magoha, yasabye ibigo by’amashuri gusubiza ababyeyi amafaranga y’ishuri bari barishyuye mbere y’uko amasomo asubikwa kubera icyorezo cya COVID-19 cyangwa akareka bakazayaheraho mu 2021 ubwo amashuri azaba yongeye gufungurwa.

Iki cyemezo cya Minisitiri w’Uburezi kije nyuma y’impungenge zagaragajwe n’ababyeyi z’uko abanyeshuri basabwa kwishyura amafaranga y’amasomo bahererwa kuri internet kandi n’ubundi ibyo biga bazabisubiramo mu gihe amashuri azaba yongeye gufungura.

Aya mafaranga amashuri asabwa gusubiza ababyeyi ni ay’igihembwe cya mbere kuko abanyeshuri batashye muri Werurwe bamaze kwiga amezi abiri mu gihe bagombaga kwiga kugera mu mpera za Mata.

Ibi bije mu gihe hari hashize iminsi mike Minisitiri George Magoha atangaje ko muri iki gihugu amashuri abanza n’ayisumbuye azongera gufungura mu mwaka utaha wa 2021.

Kuva Coronavirus yagera muri Kenya, hamaze kuboneka abarwayi 8525, abamaze kuyikira ni 2593 mu gihe 169 bitabye Imana.

Amashuri yasabwe gusubiza ababyeyi amafaranga bari barishyuriye abana babo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages