Mu rukerera rwo mu gitondo cyo kuwa 20 Gicurasi 2013, imirwano yongeye kubura mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa hagati y’ingabo za M23 n’ingabo za Congo Kinshasa (FARDC).
Amakuru yabyutse acicikana ku rubuga mpuzambaga rwa Twitter avuga ko imirwano yatangijwe n’ingabo za FARDC zifatanyije na FDLR mu gace ka Kanyarucinya.
Ubwo IGIHE yavuganaga na René Abandi, Umuvugizi wa M23 mu mategeko, yatangaje ko iki gitero cyabituye hejuru ahagana saa kumi n’imwe za mugitondo ariko abarwanyi ba M23 nabo bahise bitabara.
Kugeza ubu M23 yemeza ko nta wahaguye.
Abandi yakomeje avuga ko imyiteguro yo guterwa imaze iminsi ikorwa n’ingabo za FARDC ifatanyije n’umutwe wa FDLR, bari bayiteguye.
Ati “ Ntacyo badutwaye, twasabye inshuro nyinshi ko Leta ya Congo Kinshasa yashyira umukono ku masezerano yo guhagarika intambara ivunira ibiti mu matwi none natwe tugiye kongera dushake uburyo twarengera abaturage bacu.”
René Abandi yatangaje ko abasirikare bagera ku ijana b’umutwe udasanzwe woherejwe n’Umuryango w’Abibumbye kurwanya imitwe yigometse kuri Leta ya Congo Kinshasa bari aho ibi byabereye.



















TANGA IGITEKEREZO