Abantu barenga 20 bagwiriwe n’ikirombe mu gace ka Masisi gaherereye muri Kivu y’Amajyaruguru agace gakungahaye ku mabuye y’agaciro.
Nk’uko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza ngo iki kirombe cyabagwiriye ku wa Kane tariki ya 16 Gicurasi 2013 mu gace ka Rubaya kigwira abarenga 20 mu masaha ya mu gitondo.
Dieudonne Tchishiku, Umuyobozi w’agace ka Masisi yavuze ko abantu bagwiriwe n’iki kirombe bashobora kurenga umubare watangajwe kuko hari hateganyijwe ibikoresho bibafasha kuvanamo itaka ryabaguyeho muri icyo gisimu gifite ubujyakuzimu bwa metero 30.
Ibikorwa by’ubucukuzi muri ako gace byabaye bihagaritswe.



















TANGA IGITEKEREZO