00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Byarangiye Salva Kiir ashyize umukono ku masezerano y’amahoro

Yanditswe na

Tukamwibonera Leonard

Kuya 26 August 2015 saa 08:33
Yasuwe :

Perezida wa Sudan y’Epfo kuri uyu wa 26 Kanama 2015, ku masaha y’igicamunsi yashyize umukono ku masezerano y’amahoro hagati ye n’uwahoze amubereye Visi Perezida, Riek Machar.

Yasinye kuri aya masezerano y’amahoro nyuma y’igihe kirenga icyumweru ubwo yangaga kuyashyiraho umukono mu nama iherutse kubera i Addis Abeba agasaba ko yahabwa indi minsi 15 kugira ngo abone kuyashyiraho umukono.

Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, uwa Uganda Yoweri Kaguta Museveni ndetse na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia bagize uruhare mu guhuza impande zombi bari bitabiriye umuhango wo gusinya kuri aya masezerano y’amahoro wabereye i Juba mu murwa mukuru wa Sudan y’Epfo.

Dr Riek Machar wari umaze hafi imyaka ibiri ahanganye na Salva Kiir we ntiyigeze yitabira ibiganiro byo kuri uyu wa Kane kuko we yashyize umukono kuri aya masezerano mu nama iheruka ariko Salva Kiir we akanga ku munota wa nyuma.

Kiir yasinye kuri aya masezerano nyuma y’uko akanama ka Loni kari gaherutse gutangaza ko naramuka atayashyizeho umukono azafatirwa ibihano biremereye.

Birashoboka ko igitutu yashyizweho ari bimwe mu byaba byatumye ayashyiraho umukono.

Aya masezerano ashobora gukomwa mu nkokora na bamwe mu basirikare bakuru bahisemo kwitandukanye na Riek Machar bavuga ko kuribo ntacyo amaze, bashobora no kongera kubyutsa izindi mvururu.

Hagati aho raporo y’impuguke za Loni yatangajwe kuri uyu wa kabiri irashinja impande zombie, Machar na Kiir kwibasira abasivile ibintu bashobora kuzaryozwa.
Nkuko bikubiye mu masezerano yashyizweho umukono, Riek Machar arahita abera Kiir, Visi Perezida wa mbere nkuko byahoze ndetse anegurirwe 40% by’imyanya muri Guverinoma ya Sudan y’Epfo.

Kiir arahabwa abo kumurinda 260 naho Machar we ahabwe abo 195.
Ubushyamirane n’imvururu bimaze igihe muri Sudan y’Epfo bwatumye abantu basaga miliyoni n’igice bakurwa mu byabo imbere mu gihugu naho abandi basaga ibihumbi 600 bahungira mu bihugu bihana imbibi nacyo.

Perezida Kiir ashyira umukono ku masezerano y'amahoro, Museveni, Desalegn na Kenyatta bareba

[email protected]
Twitter: @Tukamwibonerale


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages