Ubusanzwe icyari umuryango w’ubumwe bw’Afurika (OUA) ni wo watekereje uwo mutwe ariko bibangamirwa n’itegeko ryavugaga ko ntakwivanga mu mibereho y’ikindi gihugu bityo no gutabara bikaba byari kujya bifatwa nko kwivanga.
Amakuru dukesha urubuga New Zimbabwe avuga ko AU ikeneye miliyari y’amadorari ya Amerika yo gufasha mu bikorwa by’uwo mutwe, ariko akaba ataraboneka.
Ishyirwa mu bikorwa rya burundu ry’uwo mutwe ni uko ibihugu bigomba kubahiriza itangwa ry’umubare w’ingabo, inararibonye mu gushyiraho politiki, abasivili n’ibindi bisabwa mu kurinda no kubungabunga amahoro.
Hagati aho ariko impuguke mu by’umutekano za AU ziteraniye muri Zimbabwe zirebera hamwe aho ishyirwaho ry’uwo mutwe rigeze, dore ko biteganijwe ko uyu ugomba kuba watangiye imirimo neza mbere y’impera z’uyu mwaka nk’uko bitangazwa na Sivuyile Bam, umuyobozi wa Komisiyo ya AU mu gashami gashinzwe amahoro.
Bam avuga ko mu nama bateraniyemo muri Zimbabwe bari kurebera hamwe uburyo uyu mutwe watangira gukora ku mugaragaro nk’intwaro ishoboza Afurika kwikemurira ibibazo.
Muri rusange Afurika igabanijemo uturere dutanu ari natwo dusabwa kwishakamo ingabo byibuze 25,000 n’ibikoresho. Utwo duce ni Afurika y’Iburengerazuba, iyo hagati, iy’Amajyepfo, iy’Iburengerazuba n’iya ruguru.
Ingabo zigize uwo mutwe zizajya ziguma mu bihugu zikomokamo ariko ziteguye gutabara aho rukomeye hakiyongeraho no kwitabira imyitozo rusange igihe yateguwe.
Bam avuga ko ikibazo bakomeje guhura nacyo ari ingengo y’imari yo gushyigikira ibikorwa by’uwo mutwe aho akomeza asobanura ko bategera amaboko abatera nkunga ku biribwa, ibikoresho, n’ibindi bikenerwa.
Itinda ry’uyu mutwe kandi ngo rituma ibihugu bya bagashakabuhake bikomeza kugumisha ingabo ku butaka bw’Afurika cyane cyane iyo bigeze mu gutabara ibihugu byakoronije binyuze muri Loni.
Ibi bigaragarira mu bibazo by’amakimbirane ya vuba nko muri Mali, Centrafrique aho ingabo z’Abafaransa n’ibindi bihugu byibera bitwaje ubutabazi.
Mu rwego rwo gukomeza gushaka ibisubizo Abakuru b’ingabo mu bihugu bigize Afurika biteganijwe ko bagomba guhura bakagezwaho imwe mu myanzuro y’impuguke nyuma yabo abaminisitiri b’ingabo nabo bakaba bazahura nk’uko biteganijwe kuri gahunda za AU.
Nyuma ya Jenoside yari imaze gukorerwa mu Rwanda bitwe n’uko OUA yari yarasheshwe, AU yahise yiyemeza ishyirwaho ry’umutwe w’ubutabazi hatitawe kukwivanga mu mibereho y’ikindi gihugu.
Ubusanzwe itegeko riha AU uburenganzira bwo gutabara mu gihugu kinyamuryango kiri mu bihe bikomeye n’intambara, Jenoside n’ibyaha byibasira inyoko muntu nk’uko bigaragara ku rubuga rwa AU.



















TANGA IGITEKEREZO