Perezida Kagame na Madamu we Jeannette Kagame bazifatanya n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma mu nteko rusange ya 22 y’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe - AU, izabera i Addis Abeba, ibanzirijwe n’inama y’abahagarariye komisiyo zihoraho, yakurikirwe n’inama ya komite nyubahirizategeko y’uwo muryango yateranye ku itariki ya 27 n’iya 28 Mutarama i Bahir Dar.
Ikiganiro kiswe Africa 2063, cyagahawe komite nyubahirizategeko, Umukuru w’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe, Dr. Nkosazana Dlamini Zuma yavuze ku kunanirwa kw’Afurika mu myaka ishize.
Yagize ati: “Iyo Afurika iza kuba ari igihugu kimwe mu mwaka wa 2006, twari kuba turi igihugu cya 10 mu bukungu bukomeye ku Isi. Aho gukora nk’umuntu umwe, hamwe n’umutungo mu Isi n’abantu barenga miliyari, twakoze nk’uduhugu duto 50 tunyanyagiye kamwe kamwe. Ntitwamenye ingufu zacu, ahubwo twishingikirije abaterankunga, twita abafatanyabikorwa.”
Ikiganiro cyatanzwe mu buryo bw’ibaruwa igenewe Dr. Nkwame Nkrumah, Umukuru wa AU Dr. Nkosazana Dlamini Zuma yasangije abandi intumbero ye ku nzagihe.
Yagize ati: “Hamwe na politiki ihuriweho ndetse n’ubufatanye, hakabaho rimwe na rimwe intambwe imwe inyuma n’izindi ebyiri zigana imbere, twakoresheje ubukungu mu iterambere ryacu kandi dufata umutungo nk’ingenzi, duhereye ku gutera inkunga Afurika yunze ubumwe, amatora yacu ya demokarasi n’ibikorwa byo kubungabunga amahoro.”
Iby’ingenzi byavuyemo bizagezwa ku bakuru b’ibihugu, binarimo ubwitange bw’ibihugu bigize Afurika yunze ubumwe mu gutera inkunga ibikorwa by’uyu muryango mbere y’umwaka wa 2015, kugira ngo hagenwe inzira igeza ku myaka 50 iri imbere no gukora kugira ngo hongerwe ubumwe hagati ya za leta no kugabanya imbaraga zituruka hanze y’umugabane.
Inteko rusange ya 22 y’Afurika yunze ubumwe izatangira ku wa Kane, izanaganira ku kugera ku ntego z’ikinyagihumbi nyuma y’umwaka wa 2015, amahoro n’umutekano ku mugabane binarimo ibibazo bya Repubulika ya Centrafrique na Sudani y’Epfo.
Madamu Jeannette Kagame azitabira inteko rusange y’Umuryango w’abagore b’abakuru b’ibihugu by’Afurika urwanya SIDA. Madamu Jeannette Kagame yatorewe umwanya wa Visi Perezida w’uyu muryango mu nteko rusange iherutse guterana muri Gicurasi 2013.


















TANGA IGITEKEREZO