00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunsi intumwa ya Papa i Kigali yibeshya kuri MRND, igasaba ko ishyigikirwa

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 15 July 2026 saa 08:25
Yasuwe :

Uwari intumwa ya Papa mu Rwanda mu 1992, Giuseppe Bertello yandikiye Ishyaka rya Gikirisitu rya Demokarasi igice cyo mu Bubiligi arisaba gushyigikira MRND yise ivuguruye, agaragaza ko urubyiruko ruyirimo rukwiye gufashwa kwitegura gukorera igihugu.

Mu mwaka wa 1991 ubwo Perezida Habyarimana Juvénal yotswaga igitutu akemera ishingwa ry’amashyaka menshi, yatangiye kwiga amayeri yo gushinga andi mashyaka azunganira ishyaka rye MRND, gukwirakwiza amacakubiri mu Banyarwanda kugira ngo akomeze kubona amaboko no kuguma ku butegetsi.

Mu nkundura yo gushinga amashyaka menshi habyukijwe MDR yari yarashinzwe na Grégoire Kayibanda mu 1959, CDR yakomotse ku gitekerezo cya Habyarimana, PL, PSD n’ayandi.

MDR na CDR ntaho byari bitandukaniye na MRND kuko byose byari byubakiye ku ivanguramoko n’irondakarere.

Muri icyo gihe hari hashize igihe gito hatangiye urugamba rw’ingabo zari iza RPA rwo kubohora igihugu, ari na ko haba ibiganiro by’amahoro i Arusha. Ibiganiro bigamije amasezerano y’amahoro byatangiye muri Kamena 1992, bishyirwaho akadomo n’isinywa ryayo ryabaye ku wa 4 Kanama 1993.

Giuseppe Bertello wari intumwa ya Papa mu Rwanda, yandikiye ibaruwa André Louis wari Umunyamabanga Mukuru wa Internationale Démocrate-Chrétienne mu Bubiligi, ku wa 17 Gashyantare 1992, amubwira ko yafashe nabi ubutumwa abepiskopi banditse ku bibazo bibera mu Rwanda, yaboneyeho kumusaba gufatanya na MRND mu kwimakaza demokarasi.

Ati “Nk’umusaseridoti ukomoka mu muryango urimo abantu benshi bari mu ishyaka Mpuzamahanga rya Gikirisitu riharanira Demokarasi, nashimishwa no kubona International Democrate-Chretienne ifatanya na MRND nshya hagamijwe kuyifasha kwimakaza demokarasi nyakuri no kwitandukanya n’imyumvire n’imigirire ishaje y’ishyaka rukumbi, kuko bishobora gutuma itakarizwa icyizere burundu, nyamara bizaba bibabaje cyane kuko hari abayobozi bakiri bato, bakwiriye gushyigikirwa bagakoresha impano zabo bakorera igihugu. Bazabyungukiramo.”

Muri icyo gihe benshi mu rubyiruko bari bari kujyanwa mu gisirikare ngo bafashe ubutegetsi bwa Habyarimana guhangana n’izari ingabo za RPA. Politiki yari mu gihugu icyo gihe yimakazaga ivangura n’irondakarere, iheza Abatutsi benshi igatonezasha Abahutu.

Inyandiko IDC yasohoye ku wa 2 Gashyantare 1992 ku byari biri kubera mu Rwanda igaragaza ko Inama Nkuru y’Abepisikopi Gatolika yo ku wa 1 Ukuboza 1991 yasohoye itangazo rinenga uburyo Leta yari iri gukemura ibibazo bya politiki, ariko bitari bikwiye.

Ikomeza yerekana ko nyuma yaho hasohotse indi nyandiko ivuga neza gahunda Leta yakoraga.

Iti “Birumvikana ko impinduka zikomeye Leta iri gukora zikwiye gushyigikirwa n’amadini, yaba Gatolika na Protestant. Nta wakekaga ko bishobora kubaho."

Iri shyaka ryari risanzwe rishyigikikiye Habyarimana, muri iyi nyandiko ryanzuye ko intambara yaberaga mu Rwanda izahagarara ari uko abayitangije bashaka gufata ubutegetsi batsinzwe.

IDC yari yizeye ko mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko MRND izabonamo nibura 70% mu gihe abatavuga rumwe na yo bagombaga kugira hagati ya 20% na 30% bigatuma iri shyaka rya Habyarimana rigumana ubutegetsi mu buryo busesuye.

Giuseppe Bertello yavukiye mu Butaliyani mu 1942. Yabaye intumwa ya Papa mu Rwanda kuva mu 1991 kugeza mu 1995.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages