Mu gihugu cy’u Bufaransa haravugwa ko morali y’abaturage yagiye igabanuka nyuma y’amatora ya Perezida wa Repubulika aheruka kubera muri cyo gihugu. bivugwa ko Abafansa benshi batizera ejo heza hazaza nk’uko babyijfuza, nubwo hagiye haba isumburana ku butegetsi bw’abanyapolitiki batandukanye.
Amakuru dukesha ikinyamakuru “Le Figaron”, avuga ko mu iperereza ryakozwe n’ikigo cy’ubushakashatsi ku bitekerezo by’abaturage n’iyigwa ry’amasoko IFOP (Institut Français d’Opinion Publique et d’études de marchés), kivuga ko 68 % ry’Abafaransa bahangayikishijwe bo n’urubyaro rwabo kw’ejo hazaza.
Iyo mibare yegereye cyane iyari yakozwe na none na IFOP muri Kanama 2005 ( yo yagaragaje abafite icyizere gike bangana na 70%) , mu rwego rwo kumenya imibereho y’abaturage, igikorwa cyatangiye mu 1995.
Nkuko IFOP ibivuga, na none hongeye kubaho impagarara zikomeye ku cyizere cy’imibereho y’ejo hazaza kw’abaturage b’Abafaransa, ibintu bigararagaye mu ntangiro ya manda y’umukuru w’igihugu François Hollande. Ubwa mbere byabaye muri Kanama 2002 ubwo Jacques Chirac yari amaze gutorwa (34%) , bisubira muri Kanama 2007 igihe noneho cya Nicolas Sarkozy ( 50%), none bisubiye ku gihe Francois Hollande (68%).
Mu kwezi kwa mbere k’uyu mwaka, ababajijwe bose 65%, bagaragaje impungenge ku mibereho yabo n’urubyaro rw’abo by’ejo hazaza. Mu baturage babajijwe abafite imyaka ikabakaba 65 y’amavuko nibo bafite impungenge kurusha abandi (74%), abatagifite icyo bakora bo ni 72% mu gihe abacuruzi bo ari 70%.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Yunusu wa Maridadi yasize u Rwanda ari amatongo agarutse araruyoberwa
20.05.2013 |
|
U Bufaransa : Umugabo yiyiciye abana be babiri
19.05.2013 |
|
U Bufaransa : Perezida Hollande yemeje itegeko ryemerera abatinganyi gushyingiranwa
18.05.2013 |
|
Gatabazi asanga gushyira hamwe kw’Abanyarwanda ari cyo kizarushaho kubateza imbere
18.05.2013 |
|
“Rwanda Day ituma buri wese yumva ko akwiye guhoza u Rwanda ku mutima”
17.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |