Romney yatoye uzamwungiriza aramutse atsinze

Yanditswe na
Kuya 12 Kanama 2012 saa 01:29
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Gatandatu 11 Kanama 2012, ni bwo umukandida kumwanya wa perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Mitt Romney yatangaje Paul Ryan ku mugaragaro ko ari we uzamwungiriza aramutse yegukanye intsinzi.
Ibi byakuyeho urujijo hagati ya senateri wa Ohio Rob Portman n’uwahoze ari Guverineri wa Minnesota, Tim Pawlently bakekwaga gufata uyu mwanya.
Condoleezza Rice wahoze ari umunyamabanga wa leta ushinzwe ububanyi n’amahanga ku butegetsi bwa George W.Bush, na we yashyizwe mu majwi mu (...)

Kuri uyu wa Gatandatu 11 Kanama 2012, ni bwo umukandida kumwanya wa perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Mitt Romney yatangaje Paul Ryan ku mugaragaro ko ari we uzamwungiriza aramutse yegukanye intsinzi.

Ibi byakuyeho urujijo hagati ya senateri wa Ohio Rob Portman n’uwahoze ari Guverineri wa Minnesota, Tim Pawlently bakekwaga gufata uyu mwanya.

Condoleezza Rice wahoze ari umunyamabanga wa leta ushinzwe ububanyi n’amahanga ku butegetsi bwa George W.Bush, na we yashyizwe mu majwi mu bagomba gufata uyu mwanya.

Romney yabitangaje ku mugaragaro mu kiganiro n’itangazamakuru mu bwato bwahoze ari ubw’intambara USS Wisconsin ahitwa Norfolk, muri Virginia.

Ryan w’imyaka 42, azwi kuba yarabangamiye umushinga w’ingengo y’imari 2011-2012 wari watanzwe na Barack Obama ku bijyanye n’imisoro na politiki y’ubuvuzi.

Ryan ni we muyobozi wa komisiyo y’ingengo y’imari mu Nteko ishinga amategeko, icyumba cy’abadepite.

Uyu mukandida ku buyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yatangije urugendo muri bisi rwo kwiyamamaza mu ntara enye zikomeye nka Virginia, Carolina y’Amajyaruguru, Florida na Ohio.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza