00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Leta ya Arkansas yatanze igihano cy’urupfu mu buryo butababaza abagihawe

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 26 April 2017 saa 10:32
Yasuwe :

Leta ya Arkansas, imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yabaye iya mbere itanze igihano cy’urupfu ku bantu babiri umunsi umwe nyuma y’imyaka 17; ababibonye bahamya ko byakozwe mu buryo imfungwa zitagize ububabare bukabije.

Abahawe igihano cy’urupfu ni Jack Harold Jones Jr na Marcel Wayne Williams, bombi bakaba barahamwe n’ibyaha byo kwica no gufata ku ngufu.

Bishwe hakoreshejwe uburyo buzwi nka Lethal injection, aho baterwa uruvange rw’imiti ituma bapfa mu gihe gito kandi batabanje kumva ububabare.

Abanyamakuru batandukanye bari aho iki gikorwa cyabereye, bahamije ko uburyo byakozwemo nta bubabare bwagaraga ku maso ya Jones cyangwa Williams.

Jessi Turnure, ukorera CNN yavuze ko nubwo atabonye gushinyiriza cyangwa ubwoba mu maso yabo, bishoboka ko ububabare bagize bwari imbere ku buryo batabasha kubibona.

Jacob Rosenberg ukorera The Guardian, we yagaragaje ko atari kubasha kumva niba Williams yatabaje nyuma yo guterwa uriya muti, kuko akuma gasohora amajwi bahise bagakuraho.

Nk’uko CNN dukesha iyi nkuru yabyanditse, Jones yatewe uriya muti 7:06, batangaza ko yamaze gushiramo umwuka saa 7:20 z’ijoro. Mbere yo kumutera umuti, bamuhaye umwanya wo kugira icyo atangaza, avuga ko atari inyamaswa ahubwo hari impamvu yamuteye gukora biriya byaha.

Williams we yashizemo umwuka saa 10:30 z’ijoro, nyuma y’iminota 17 atewe uruvange rw’imiti igamije kumwica.

Biteganyijwe ko kuwa Kane uwitwa Kenneth Williams, nawe azahabwa igihano cy’urupfu muri ubu buryo.

Kuva uyu mwaka wa 2017 watangira, abagera ku icyenda bamaze guhabwa igihano cy’urupfu. Umwaka ushize cyari cyahawe abantu 20.

Kenneth Williams yahawe igihano cy'urupfu

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages