00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umutekano, isuku n’akanyamuneza: Dutemberane Umujyi wa Goma ugenzurwa na AFC/M23 (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy, Shumbusho Djasiri
Kuya 14 July 2025 saa 07:34
Yasuwe :

Mu mezi make ashize, Umujyi wa Goma ufatwa nk’Umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, wari isibaniro ry’imirwano yahuzaga ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ingabo z’icyo gihugu, FARDC, yari ifatanyije n’imitwe irimo Wazalendo na FDLR, ingabo z’umuryango wa SADC n’abacanshuro icyo gihugu cyari cyaritabaje ngo bahangane n’iryo huriro.

Icyo gihe icyoba cyari cyose mu baturage, benshi barahunze, abandi bavanwa mu byabo, ndetse ihuriro ry’ingabo za RDC, by’umwihariko abagize Wazalendo na FDLR, ubwo babonaga bageramiwe batangiye kwirara mu baturage, barasahura, hamwe bakabarasa, bangiza ibikorwa remezo byinshi birimo n’Ikibuga cy’Indege cya Goma.

Muribuka ko muri uwo mujyi ari ho hari ibirindiro bikomeye by’ingabo zari mu butumwa bw’umuryango wa SADC, hafi aho hari abacanshuro, hari ikigo cy’ingabo ziri mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye, MONUSCO, ikiruta byose, igisirikare cya RDC cyari cyarahashyize intwaro nyinshi zikomeye, byahishuwe ko zari mu mugambi wo gutera u Rwanda.

Kera kabaye, ku wa 27 Mutarama 2025, inkuru y’ihumure yongeye kumvikana mu matwi y’abatuye uwo mujyi, ubwo ubuyobozi bwa AFC/M23 bwatangazaga ko bwabohoye uwo mujyi ku buryo bwuzuye.

Umuvugizi w’uyu mutwe mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, yaragize ati “Turasaba abatuye i Goma gutuza. Kubohora uyu mujyi byarangiye neza kandi ubu ibintu biri ku murongo.”

Kuva icyo gihe ibintu byarahindutse i Goma, umujyi wari isenga y’amabandi, abambuzi n’abagizi ba nabi, umujyi wari wuzuye urugomo ahanini rwanakorwaga n’ingabo za Leta, by’umwihariko hibasirwa abavuga Ikinyarwanda, nubwo n’abandi batari mu butengamare, wahindutse umujyi ugendera ku murongo ndetse umutekano w’abantu n’ibintu bigirwa nyambere.

Ni ibihe byakurikiwe no gushyiraho ubuyobozi bushya bw’uyu mujyi bikozwe n’Ihuriro AFC/M23, abaturage barahumurizwa, bongera kugarura icyizere cy’imibereho myiza nyuma y’imyaka myinshi bacunaguzwa n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, igizwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda.

Abaturage bahaye ikaze AFC/M23, ubuzima butangira kugaruka buhoro buhoro, abari barahunze barahunguka, urujya n’uruza rwikuba inshuro nyinshi ugereranyije na mbere, abakora ubucuruzi n’ibindi bikorwa batangira gusingiza AFC/M23 kuko yabakijije guhorana urwikekwe bakaba basigaye bakora batuje haba ku manywa na nijoro.

Abayobozi ba AFC/M23 batangiye gufatanya n’abaturage mu bikorwa bigamije kugarurira isura nziza uwo mujyi, birimo umuganda rusange n’ibindi. Ibikorwa by’ubucuruzi byarongeye birasubukurwa ndetse hashyirwaho banki zifasha abaturage muri ubwo bucuruzi.

Kuri ubu, abayobozi b’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, ab’Umujyi wa Goma ndetse n’aba AFC/M23 muri rusange, bakomeje ibikorwa byo guhuza abaturage binyuze mu nama zitandukanye, kubasanga mu nsengero na za Kiliziya, abana bajya ku mashuri nk’uko bisanzwe.

Bite i Goma y’uyu munsi?

Mu minsi ishize ubwo itsinda ry’abanyamakuru ba IGIHE ryasuraga Umujyi wa Goma, ryasanze ari umujyi utandukanye n’uwo mu myaka yabanje ubwo Uburasirazuba bwa RDC bwari bwarayogojwe n’imitwe y’iterabwoba irimo uwa FDLR.

Kuri ubu M23 yagaruye ituze n’amahoro muri Goma, abaturage muhuye mu nzira, iyo ubabwiye ko uri umunyamakuru bagusanganiza inkuru y’uko bifuza ko amahanga amenya ko ubu basigaye baryama bagasinzira, bakabyuka bakajya mu mirimo yabo uko bikwiye.

Amahoteli arimo Serena Hotels, Hôtel Cap Kivu, Ihusi Hotel n’izindi nyinshi zasubukuye ibikorwa ndetse ubu urujya n’uruza rw’abagana serivisi zitangwa na hoteli rukomeje kwiyongera umunsi ku munsi.

Bamwe mu bakora ubucuruzi buciriritse mu Mujyi wa Goma, babwiye IGIHE ko kuri ubu basigaye bakora bakunguka, bagakora nta bwoba bwo kwamburwa kuko bafite umutekano.

Ni ko bimeze kandi ku bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka baba abavana ibicuruzwa i Goma babijyana i Rubavu mu Rwanda ndetse n’ababivana ku ruhande rw’u Rwanda bajya kubicuruza mu Mujyi wa Goma.

Ibihe byiza nagiriye i Goma

Ubusanzwe nk’undi wese wumva ko ahantu hataramara n’amezi atandatu havuye mu ntambara, kujya gutembererayo wakeka ko ari igitekerezo kibi ndetse ushobora no kurenga ukambona nk’uwari ugiye kwiyahura. Ubaye ari uko ubyumva sinakurenganya kuko nanjye ubwo nahagurukaga i Kigali numvaga imitima ari myinshi.

Nk’umugabo ariko noneho nk’umunyamakuru uremye mu matsiko yo gushaka kugera aho abandi batabasha kugera ngo mbabere ijisho, nafashe icyemezo nzamuka Shyorongi, mfata Rulindo, Buranga manuka za Kivuruga ninjira mu Mujyi wa Musanze.

Nguwo Nyabihu ninjira Akarere ka Rubavu mbere y’uko nerekeza ku mupaka nkambuka nerekeza i Goma. Uwavuga ko aha ariho natangiye gutinyukira ntabwo naba mbabeshye kuko nabonye urujya n’uruza rw’abinjira n’abasohoka ntangira kugira icyizere ko hakurya nta kibi kiriyo.

Nubwo narimaze kwirema agatima ariko, ak’ubwoba ntikaburaga. Nyuma yo gusohoka ku mupaka nahamagaye uwagombaga kumfasha aza kunyakira abanza kuntembereza gato, ariko kuko bwari bwije yahise anjyana kuri hotel njye n’itsinda ry’abo twari kumwe tubanza kuruhuka.

Ukigera i Goma uhita ubona ko ubuzima butandukanye n’ubw’i Rubavu nubwo uba uharebesha ijisho, uretse amafaranga y’aho adakanganye, ni umujyi ukoreshwamo Amadorali ya Amerika cyane ariko ni yo ufite amafaranga y’u Rwanda ntabwo bayanga.

Amafaranga y’u Rwanda akubye kabiri ayo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ikindi wamenya ni uko ukirenga ikirometero kimwe uvuye ku mupaka uba umaze gutakaza umurongo w’itumanaho wo mu Rwanda, kugira ngo ukomeze ubuzima bisaba kuba waguze Simcard yaho cyangwa ukirirwana n’ufite umurongo waho akakurahurira.

Nubwo nari ngeze kuri hoteli kuryama byaranze nsaba ya nshuti yanjye ko yantembereza nkareba Goma ya nijoro. Mu by’ukuri nubwo utahamya ko ishyushye bikabije kuko umutima utarasubira mu gitekereko neza ku batuye uyu mujyi, hari utubyiniro tumwe na tumwe tuba twabiciye dukora amasaha 24.

Icyakora kubera bwa bwoba nakubwiye nari mfite, ubwo nasohokaga nijoro nta kintu nitwaje yaba telefone cyangwa ibyuma byanjye bifata amashusho.

Ku rundi ruhande ariko sinjye wabonye ijoro ricya, nabyukiye mu Mujyi si ukuwuzengurukamo nivayo, mbega umujyi ufite isuku n’umutekano! Urakata inguni zose uhura n’abapolisi ba AFC/M23 rimwe na rimwe ukabisikana n’imodoka z’abasirikare bacunga ko nta wabanyura mu rihumye.

Abaturage b’i Goma bashinjwaga kugirira urugomo Abanyarwanda babafitiye urugwiro rudasanzwe cyane ko abenshi baba banumvikana mu Kinyarwanda, utakizi mukaba mwaganira mu Gifaransa cyangwa hakagoboka uzi rumwe muri izo akabasemurira.

Nyuma yo gutembera inguni zose za Goma nkibonera uko uyu mujyi umeze nyuma y’igihe gito ubohowe na AFC/M23, nazinze ibikoresho byanjye nsubira ku mupaka ndataha.

Umujyi wa Goma uwitegereje witaruye
Amahoro arahinda i Goma
Uyu munsi Ikibuga cy'Indege cya Goma cyatangiye gusanwa ngo cyongere gukoreshwa mu buhahirane
Ku Kibuga cy'Indege cya Goma hagaragara n'indege zitagikora
Ingabo z'umuryango w'abibumbye ziri kwikinira agapira mu kigo kuko zizeye ko umutekano urinzwe na AFC/M23
Ibikoresho by'ingabo z'umuryango w'abibumbye byaraparitswe akazi kahariwe AFC/M23 icunga neza umutekano wa Goma
Abakunzi ba ka mushikaki babasha kukabona badafite imitima idiha ko hari uwakabatesha
Mucoma mu kazi ke ka buri munsi ko kokereza mushikaki abakiliya
Inzu zitunganyirizwamo imisatsi zongeye kuyobokwa
Abakunda kwica akanyota bashyizwe igorora
Utubari i Goma turakora nta mpungenge
Amasomo arakomeje muri Kaminuza ya Goma
Ahakorera ishami ryigisha ibijyanye n'ubuvuzi mu mujyi wa Goma
Abanyeshuri ba Kaminuza bariga batikanga umutekano muke
Kaminuza ya Goma na yo ubu yongeye gufungura imiryango
Muri Stade de l'Unité ni hamwe mu ho M23 yasabaga abaturage kujya ngo badakomerekera mu mirwano cyangwa bakaba babura ubuzima
Serivisi z'ubwikorezi n'ingendo muri rusange ziri gutangwa mu buryo butekanye
Abacuruzi bo mu maduka mato na bo bongeye kubona aho bajya kurangurira imari
Kimwe n'indi mijyi, imyambaro ni kimwe mu bicuruzwa bishakishirizwamo na benshi
Buri wese agerageza kureba umwambaro ujyanye n'ibyifuzo bye
Goma ni nyabagerwa
Ibinyabiziga byongeye kuba uruvunganzoka i Goma
Ibikorwa by'umuganda rusange bizwi nka "Salongo" byakesheje Goma biyiha isuku itari yarigeze
Nk'umujyi ukora ku mazi, amafi ni rimwe mu mafunguro ya buri munsi y'abatuye i Goma
Abakunzi b'isambaza na bo bazibona hafi kandi mu buryo butagoranye
Imodoka zitwara abagenzi i Goma ziba ziteguye kubageza ku isoko bagahaha zikanabacyura
Abacururiza i Goma bavuga ko ntacyo banganya M23 yabahaye umutekano bari bakumbuye
Ababyeyi babasha guhaha bakageza mu rugo ihaho nta mugizi wa nabi ubasagariye
Ikinono cy'inka ni imari ishyushye ku bakunzi b'akaboga n'isombe mu mujyi wa Goma
Abakunda kurimba babona aho bagura imitako, amasaha n'ibindi
Buri wese abasha gukora ubushabitsi bujyanye n'ubushobozi bwe
Igitenge ni kimwe mu myambaro ikunze kwambarwa n'abagore bo mu Burasirazuba bwa Congo
Abacuruzi bakubwira ko umutekano bamaranye iminsi batari barigeze bawubona mu gihe harangwaga ingabo za FARDC
Abakora ubushabitsi mu nzego zitandukanye baba banyuranyuranamo
I Goma urujya n'uruza ni rwose
Abana bavuye ku ishuri baratambuka mu isoko nta kibakanga
Mu muhanda umutekano ni wose
Urujya n'uruza ni rwinshi mu Birere, ahakorerwa ubucuruzi bw'ibintu byinshi
Ubuzima bwamaze kugaruka mu buryo bugaragarira buri wese
Abaturage bifuza ko Banki zakomeza gukora nk'uko byahoze
Abacuruzi barakingura bagakora kuko bizeye umutekano
Isuku iri i Goma isigaye itungura benshi
Uyu mubyeyi avuye kurangura yitwarira ibicuruzwa nta nkomyi yo kwamburwa afite
Imodoka za UN nazo ziba zikata mu Mujyi zitegereza uburyo amahoro yatashye i Goma
Imodoka z'Umuryango w'Abibumbye ziba zigendagenda nta nkomyi
Inyubako z'ubucuruzi zikomeje kuzamurwa ku bwinshi i Goma
Uko bwije n'uko bukeye hari kuzamurwa inyubako ndende ziganjemo iz'ubucuruzi
Goma ntikiri isibaniro ry'imitwe yitwaje intwaro n'amabandi
Umujyi wa Goma uri gusa neza kubera isuku
Aha niho abarwanyi ba AFC/M23 bageze bariruhutsa
Umujyi wa Goma usa neza bikomeye
Serivisi z'itumanaho n'izo guhanahana amafaranga na zo zatangiye kubura umutwe muri Goma
Abafite ibinyabiziga babasha kubona ibikomoka kuri peteroli bibafasha mu ngendo zabo
Inzu zikorerwamo ubucuruzi burimo n'utubari twiza mu Mujyi wa Goma zirakora nta nkomyi
Lisansi ni kimwe mu bicuruzwa bikenerwa cyane i Goma
Uyu ni umuvunjayi udatinya kwicarana amafaranga mu Mujyi wa Goma atuje ndetse atekanye nta gihunga cyo kwamburwa
Abafite imishinga ikomeye y'ubwubatsi ntibagifite impungenge z'uko itazasozwa
Abacuruzi b'imbuto ku muhanda baba bashaka amafaranga
Ku cyicaro cy'Ikigo cy'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro
Umubyeyi ari gushaka ibirayi by'abana binyuze mu gucuruza inanasi
Ari koza agakweto avuye kurangura ngo azishyire mu zindi acuruza
Ku marembo ya MONUSCO, ahari harunze imyanda myinshi ubwo intambara yari irangiye, ubu hararangwa n'isuku
Ku muhanda ubucuruzi burakorwa abantu baratekanye, nta bwoba bwo kwamburwa nk'ubwahoze muri uyu Mujyi
Goma Serena Hotel ntabwo yigeze ihungabanywa n'intambara
Goma Serena Hotel ni imwe mu yakira abafite iritubutse bagenderera uyu Mujyi
Inyubako zicumbikira abantu i Goma ziri gukora nta mananiza
Abacuruza ibintu bitandukanye baba bazindukiye gushaka amafaranga
Icyizere gisigaye ari cyose mu batuye Goma
Ubuzima burakomeje, abacuruzi bakomeje kwishakishiriza ubuzima
Mu mujyi wa Goma hari kuzamurwa inyubako zitandukanye
Abatuye i Goma bishimira gutembera mu Mujyi wuzuyemo isuku n'umutekano
Iyi suku ituma benshi mu batembera Goma bayigereranya n'Umujyi wa Kigali uzwiho gusa neza
Ibigo bitandukanye birimo n'ibishinzwe umutekano bikomeje akazi kabyo
Mu mihanda biragoye kuhabona umwanda, isuku ni kimwe mu byo bimirije imbere
Nubwo intambara hari byinshi yasenye hari ibirango bitigeze bikorwaho
Inyubako zigeretse ni nyinshi mu Mujyi wa Goma
Uretse inzu nziza zuzuye mu Mujyi wa Goma, hari kubakwa izindi nyinshi
Abatuye ku nkengero z'Ikiyaga cya Kivu muri Goma ni abarigwije
Umujyi wa Goma ukora neza ku kiyaga cya Kivu
Umujyi wa Goma ubarizwamo inzu z'abasirimu zubatse hafi y'Ikiyaga cya Kivu

Amafoto: Shumbusho Djasiri


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages