Mu ntangiriro za Gicurasi 2025, izi mpuguke zashyikirije Komite y’Akanama ka Loni gashinzwe umutekano ishinzwe ibihano, raporo nshya ku mutekano wo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Izi mpuguke zivuga ko kugeza tariki ya 20 Mata ubwo zapfundikiraga iperereza, hari Ingabo z’u Rwanda zari mu bice bigenzurwa n’Ihuriro AFC/M23, mu gihe izindi zibarirwa mu “bihumbi byinshi” ngo zari zikiri ku mupaka, zitegura kujya muri RDC. U Rwanda rwakunze kugaragaza ko nta ngabo rufite mu Burasirazuba bwa RDC.
Kuri uyu wa 2 Nyakanga, Makolo yavuze ko iyi raporo yemeza ko Leta ya RDC ifasha FDLR ndetse ko yifashisha uyu mutwe ku mirongo y’imbere ku rugamba. Yavuze ko iyi raporo yigiza nkana, aho isobanura nabi impungenge u Rwanda rumaze igihe kinini rugaragaza ku kibazo cy’umutekano FDLR n’indi mitwe iyishamikiyeho bishobora guteza.
Yagize ati “Iyi raporo yemeza ko Leta ya RDC ifasha umutwe w’abajenosideri wa FDLR kandi ko Ingabo za RDC zifashisha FDLR imbere ku rugamba, ariko isobanura nabi ku bushake impungenge u Rwanda rumaze igihe kinini rugaragaza ku kibazo cy’umutekano gituruka kuri FDLR n’imitwe iyishamikiye, cyatumye ingabo zishyirwa ku bice byacu byo ku mupaka.”
Yasobanuye ko nk’uko biri mu masezerano y’amahoro u Rwanda rwagiranye na RDC muri Amerika tariki ya 27 Kamena, rwiteguye gushyira mu bikorwa ibikubiyemo, “birimo gusenya FDLR, ibizatuma ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho zikurwaho, impunzi zigataha iwabo mu mahoro, amahoro akenewe cyane mu karere akaboneka.”
Raporo y’impuguke za Loni kandi ishinja u Rwanda gukura mu buryo butemewe n’amategeko amabuye y’agaciro ya 3T (Tungsten, Tantalum na Tin) mu Burasirazuba bwa RDC, gusa Makolo yatangaje ko ibi ari ibinyoma.
Makolo yasobanuye ko u Rwanda na rwo rufite aya mabuye y’agaciro kandi ko, bitandukanye no mu Burasirazuba bwa RDC, aho acukurwa mu buryo bwa gakondo, akanacukurwa n’imitwe yitwaje intwaro ndetse n’abayobozi b’Abanye-Congo bamunzwe na ruswa, ay’u Rwanda yo acukurwa mu buryo bugezweho.
Yagize ati “U Rwanda rwifitiye amabuye y’agaciro y’ingenzi ya 3T kandi bitandukanye no mu Burasirazuba bwa RDC bufite urwego rw’amabuye y’agaciro rwiganjemo ubucukuzi bwa gakondo, bukanakorwa n’imitwe yitwaje intwaro n’abayobozi bo muri RDC bamunzwe na ruswa, u Rwanda rufite urwego rw’ubucukuzi rugendera ku mategeko, rutunganye, gutunganya amabuye y’agaciro byashowemo imari, n’ibindi bikorwaremezo byoroshya itunganywa ry’amabuye hagamijwe ubucuruzi ndetse n’itangwa ry’impushya riboneye.”
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, yasobanuye ko imwe mu ngingo zigize aya masezerano y’amahoro izazana amahirwe y’ubufatanye mu rwego rw’ubukungu, abashoramari bo muri Amerika bashore imari mu karere kugira ngo urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro rukore mu buryo bunoze kurushaho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!