00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yaganiriye n’abashumba ba Kiliziya Gatolika

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 2 August 2025 saa 05:28
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yakiriye Abashumba ba Kiliziya Gatolika bitabiriye Inama y’Ihuriro ry’Abepiskopi Gatolika muri Afurika na Madagascar (SECAM) iri kubera i Kigali.

Mu bo yakiriye harimo Perezida wa SECAM akaba na Arikiyepisikopi Gatolika wa Kinshasa, Cardinal Fridolin Ambongo ndetse na Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda, Cardinal Antoine Kambanda.

Umukuru w’Igihugu yagaragarije aba bashumba aho u Rwanda rwavuye ndetse n’aho rugeze ubu, abibutsa ko kugira ngo ikiremwamuntu gikore neza, bisaba uruhare rwa Leta n’amadini.

Yagize ati "U Rwanda rusobanuye ububi ndetse n’ubwiza bw’ikiremwamuntu, byibutsa ko ababifite mu nshingano, muri Leta n’amadini, bagomba gukoresha ibyiza by’ikiremwamuntu. Mbere habayeho ugutsindwa, ariko abantu beza ntibemera kuba imbata yabyo."

Perezida Kagame yavuze ko abantu bagomba kwigira ku mateka, bagakorera hamwe, bagategura urubuga rw’icyizere, ubwiyunge n’amahoro, ntibikorwe mu Rwanda gusa, ahubwo bikaba muri Afurika yose.

Ati “Tugomba kwigira ku mateka, tugakorera hamwe, tugategura urubuga rw’icyizere, ubwiyunge n’amahoro, atari mu Rwanda ahubwo ku mugabane wacu.”

SECAM iri kubera i Kigali kuva tariki ya 31 Nyakanga 2025, bikaba biteganyijwe ko izarangira tariki ya 3 Kanama. Yitabiriwe na ba Cardinal 13, ba Musenyeri 100 n’abapadiri barenga 70 baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Ubwo yatangiraga ku mugaragaro, Cardinal Ambongo yashimiye u Rwanda kuba rwarakiriye iyi nama, agaragaza ko ari igihugu cy’intangarugero cyanyuze mu bihe bishaririye ariko gishobora kongera kwiyubaka, anashimira Perezida Kagame wohereje umuhagarira.

Mu muhango wo gutangiza iyi nama, Perezida Kagame yahagarariwe na Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, wasabye Abepisikopi Gatolika kugira uruhare mu gukemura ibibazo byugarije Afurika birimo amakimbirane, bakanatanga umusanzu mu iterambere ry’ubukungu bw’uyu mugabane.

Dr. Nsengiyumva yagize ati “Itorero muri Afurika rifite uruhare rigomba kugira mu kwerekana inzira nziza, imiyoborere myiza, guteza imbere ubumuntu no gushyira imbaraga mu guteza imbere ubushobozi bwacu bwo kugira amahitamo mazima ku bihugu byacu.”

Inama ya SECAM ibaye ku nshuro ya 20. Iyabereye i Kigali ifite insanganyamatsiko igira iti “Kristu Isoko y’Amizero, Ubumwe n’Ubwiyunge n’Amahoro: Icyerekezo cya Kiliziya-Umuryango w’Imana muri Afurika mu myaka 25 iri imbere."

Perezida Kagame yakiriye aba bashumba mu biro bye, Village Urugwiro
Perezida Kagame yasuhuje Perezida wa SECAM, Cardinal Fridolin Ambongo
Abashumba ba Kiliziya Gatolika bari i Kigali, aho baje kwitabira inama ya SECAM
Perezida w'Inama y'Abepisikopi Gatolika mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda
Perezida Kagame yagaragaje ko kugira ngo ikiremwamuntu gikore ibyiza, bisaba uruhare rwa Leta n'amadini
Umukuru w'Igihugu yasabye abashumba ba Kiliziya Gatolika kwigira ku mateka, bagaharanira ibyiza binyuze mu bufatanye
Cardinal Ambongo na Antoine Kambanda bafashe ifoto y'urwibutso bari kumwe na Perezida Kagame
Perezida Kagame n'abashumba ba Kiliziya Gatolika bafashe ifoto y'urwibutso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages