Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko, Perezida Kagame yahuye n’aba bayobozi ku wa 27 Nyakanga 2026, bahurira muri Intare Arena.
Itangazo byashyize hanze rirakomeza riti “Inama yashimangiye umumaro wo gukomeza kubahiriza indangagaciro z’Umuryango, zirimo imiyoborere ishingiye ku gushyira umuturage ku isonga no kubazwa inshingano, kugira ngo bihutishe ishyirwa mu bikorwa ry’intego z’Umuryango zo gukomeza guteza imbere u Rwanda.”
Uyu muryango ukomeje kuba ku ruhembe rw’imbere mu iterambere ry’u Rwanda washinzwe mu 1987, umwaka wabaye uw’impinduka zikomeye n’ibyemezo byagize uruhare muri politiki y’u Rwanda mu myaka yakurikiyeho, by’umwihariko bigizwemo uruhare n’impunzi zari zimaze imyaka 30 zarameneshejwe mu gihugu.
Nyuma y’uko Habyarimana wari wabajijwe uburyo impunzi z’Abanyarwanda zimaze imyaka 30 ziri mu mahanga zizataha, undi nta gushidikanya agasubiza ko gutaha bidashoboka kuko ‘igihugu kimeze nk’ikirahuri cyuzuye amazi’, aya magambo yeretse ababaye impunzi imyaka myinshi ko nta gahunda yo kubacyura ihari ahubwo bakwiriye kwishakira inzira.
Iri jambo ryahuriranye n’amavugurura y’Umuryango Rwandan Alliance for National Unity (RANU), washinzwe mu 1980 ugamije gufasha Abanyarwanda bari mu buhungiro gutaha.
Mu 1987, impunzi z’Abanyarwanda by’umwihariko izari muri Uganda zari zitangiye kubona agahenge nyuma y’aho Museveni afatiye ubutegetsi mu ntambara zagizemo uruhare.
Nibwo RANU yafashe umwanzuro wo kwivugurura, igashaka amaraso mashya n’andi mayeri yo kugera ku ntego yari imaze igihe iharanira.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye, Tito Rutaremara ni umwe mu bari bagize RANU bahise bahabwa inshingano zo gushinga ishuri muri Uganda, ryigisha abanyamuryango bashya, bakumvishwa ingengabitekerezo RANU yari ifite n’uburyo izabigeraho.
Ishuri ry’Abakada ba FPR-Inkotanyi ryafunguye imiryango muri Kamena 1987, ritoza abanyamuryango bagombaga gufasha mu bukangurambaga kugira ngo abayoboke biyongere, bumva neza icyo barwanira.
Abakada ba FPR bafataga abana biga muri Kaminuza bakabahugura, hanyuma bakabohereza kubishishikariza abandi. Igitekerezo cyari ukujya kwigisha abandi kuko bumvaga ko bikozwe neza, ari bo bazafasha kugeza ubutumwa kure, ubundi hagashakwa inzira yo gutaha.
Ubu bukangurambaga bwakozwe hirya no hino ahari harahungiye impunzi z’Abanyarwanda haba muri Uganda, u Burundi, Tanzania, Kenya na Zaire.
RANU imaze kubona amaboko akomeye, ni bwo mu Ukuboza 1987 hatumijwe Inteko Rusange, yitabirwa n’abayoboke bayo baturutse amahanga yose.
Imwe mu myanzuro yafatiwemo harimo guhindura izina, bakitwa Front Patriotique Rwandais (FPR) Inkotanyi.
Umwaka wakurikiyeho bahuriye i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, barushaho gushyira ibintu ku murongo, biyemeza ko bazaruhuka ari uko ‘bagarutse ku ivuko’.
Abagize FPR Inkotanyi baje gusanga intego yabo itazagerwaho neza badafite ingabo, biyemeza gushinga umutwe w’ingabo wiswe RPA ari na wo bifashishije ubwo bagabaga igitero cya mbere mu Rwanda tariki 1 Ukwakira 1990.
Aba basirikare abenshi bari barabaye mu ngabo za Uganda barimo n’abayobozi bakuru nka Maj Gen Fred Gisa Rwigema wayoboye urugamba mu minsi ya mbere na Maj Gen Paul Kagame waruyoboye Rwigema amaze kwitaba Imana.
Mu buryo bw’ibitambo bikomeye no guhanarira ukuri ingabo za RPA zatangije urugamba ndetse zirarutsinda zinahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, Abanyarwanda barangajwe imbere na FPR-Inkotanyi bafatanya kongera kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri.
Indangagaciro zo kubazwa inshingano, gushingira imiyoborere ku baturage n’izindi zabyaye umusarururo nk’uko imibare ibigaragaza.
Mu 1994, nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubukungu bw’u Rwanda, n’ubundi bwari busanzwe ari buto cyane mbere yaho, noneho bwarushijeho kujya mu manga, bugabanukaho 50%.
Nko mu 1995, ingengo y’imari y’u Rwanda yari miliyari 56 Frw gusa, kandi inkunga z’amahanga zirenga 90% byayo.
Umusaruro w’umuturage umwe muri icyo gihe wari 111.9$, aho u Rwanda rwari mu bihugu bikennye cyane ku Isi nzima.
U Rwanda rwakoze ubutaruhuka rugera kuri byinshi, aho nko mu 2025 Umusaruro Mbumbe wazamutse ku kigero cya 9,4% ugera kuri miliyari 23.387 Frw uvuye kuri miliyari 19.918 Frw wari uriho mu mwaka wari wabanje wa 2024.
Ingengo y’Imari ruzakoresha mu 2026/2027 yageze kuri miliyari 7.796,3 Frw, bingana n’izamuka rya 12% ugereranyije n’iy’umwaka uheruka yari 6.952,1 Frw mu ngengo y’imari ivuguruye y’umwaka wa 2025/2026. Muri iyi ngengo y’imari inguzanyo z’amahanga ni inguzanyo z’amahanga zikazagera kuri miliyari 1.974,1 Frw.
Ubukungu bwagiye bukura ku kigero cya 7–8% buri mwaka mu gihe cy’imyaka myinshi nyuma yo kwibohora. Icyizere cyo kubaho cyarazamutse kiva ku myaka 28 nyuma ya Jenoside kigera hafi ku myaka 70 uyu munsi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!