Ngurwo urugendo Goma-Masisi, rumwe benshi mu bavuga Ikinyarwanda bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakunze gukora bajya gusura imisozi miremire itatse ubwatsi butoshye buragiyemo amashyo y’inka.
Ni abahinzi n’aborozi bakunda inka kurusha ikindi kintu cyose, abo mvuga nta bandi ni abaturage b’i Masisi mu Burasirazuba bwa RDC.
Aka gace ni kamwe mu twagiye twibasirwa bikomeye n’ingabo za FARDC n’imitwe bafatanya irimo na FDRL, kugeza ku rwego batwikiye benshi mu bahatuye abandi inka batabashije kwiba bakazica urubozo.
Hatuwe n’abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko bakoresha ururimi rw’Ikinyarwanda, bibasiwe kuva ingabo za Ex-FAR zahungira ku butaka bw’iki gihugu mu 1994.
Ku wa 4 Gashyantare 2025 ni bwo ingabo za AFC/M23 zigaruriye aka gace zirokora abaturage bari bagoswe n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zifatanyije n’abambari bazo bafatanyaga guhiga bukware abaturage b’iki gihugu bakoresha Ikinyarwanda.
IGIHE yasuye aka gace, kuva i Goma kugera i Masisi abaturage bahamya ko umutekano ari wose, icyakora bagataka ubushobozi kuko nta n’amezi atanu ashize babonye agahenge.
Si ukubona agahenge gusa kuko imibare igaragaza ko nibura hejuru y’ibihumbi 100 bari barirukanywe mu byabo n’intambara ubu batangiye gutaha, ndetse ku nzira aho unyura biroroshye kubona ko bari kwiyubaka kuva ku busa, bubakisha imbaho ahandi bubakishije amahema.
Nubwo imibereho itarasubira ku murongo, abaturage bashima ingabo za AFC/M23 zababohoye zikabakura mu menyo ya FARDC n’imitwe bakorana irimo FDRL bakaba bafite amahoro.
Banasaba abavandimwe, inshuti n’abaturanyi bari barahunze gutaha bagafatanya kubaka igihugu cyabo kuko aho bahungiye batabarusha umutekano.
Innocent Seba Nganizi, umuyobozi w’agace ka Kilolirwe muri Masisi yavuze ko mu ntambara iherutse kukameza abaturage bo muri aka gace batwikiwe inzu n’ingabo za Leta ya Congo kimwe n’imitwe bafatanyaga zari zanabagose zifuza kubarimbura icyakora M23 ikaza kuhagoboka batarabamara.
Ati “AFC/M23 nta kindi wayikorera uretse kuvuga ngo ni Imana yabazanye barakoze kuza […] ikintu nabwira abantu b’ino aha iwacu baba abari mu Rwanda, Uganda, Tanzania ndetse n’ahandi; ni uko aho bari bataturusha umutekano. Nibatahe dufatanye kubaka Igihugu tunatera AFC-M23 ingabo mu bitugu.”
Gakuru Mutazimiza utuye ahitwa ku Nturo ahantu hamenyekanye bikomeye kubera amashusho yashyizwe hanze ubwo hatwikwaga na FARDC n’imitwe bari bafatanyije, yavuze ko ari umwe mu bagizweho ingaruka n’iyi ntambara kuko banahiciye murumuna we.
Ni umugabo ushimira ingabo za AFC/M23 zabakuye mu menyo y’abicanyi bari bambariye kubarimbura, ahamya ko mu myaka 40 yari amaze ari ubwa mbere yari abonye ubugome bumeze nk’ubwo bicanwe.
Ati “Ntabwo navuga ko ari imperuka gusa, njye maze imyaka 40 ni bwo nabona ibintu nka biriya kuko byari biteye ubwoba. Hari Wazalendo i Kagusa, FDRL baturukaga ku ishyamba , FARDC baturuka mu muhanda wa Sake bataretse n’Abarundi. Turashimira ingabo zacu zabyitwayemo neza zidusubiza iwacu.”
Uyu mugabo ahamya ko iyo AFC/M23 itahaba nta n’umwe wari kurokoka kuri uyu musozi.
Gakuru usanzwe ari umucuruzi yavuze ko kuba banki zifunze ari ikibazo ku buryo ari n’ibikunda babakorera amafaranga bagakora bakiteza imbere.
Ati “Ikintu nabifuriza abavandimwe bacu bari hanze, nibaze dufatanye twubake Igihugu cyacu kuko aho bari ntabwo baturusha umutekano.”
Umubyeyi utuye Kilolirwe witwa Murezida, yavuze ko ikintu ubu basigaye bikanga ari imvura ariko umutekano wo bawufite.
Ati “Kugeza ubu turaryama ikintu twakwikanga ni imvura na ho umutekano wo barawuduhaye (AFC/M23). Ndashaka kubwira abantu bari hanze ko uretse imvura dushobora gutinya kubera ko tunyagirwa ariko umutekano wo turawufite batahe dufatanye kubaka ino aha.”
Ugisohoka umujyi wa Goma ubuzima burakomeje
Amafoto: Shumbusho Djasil




















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!