Ibinyamakuru byandikirwa mu Rwanda, Rushyashya, Impamo n’Intego muri iki gitondo byafatiwe ku mupaka wa Gatuna bikuwe mu icapiro i Kampala.
Amakuru dukesha ba nyir’ibitangazamakuru ni uko bose batubwira ko kugeza magingo aya bataramenya icyatumye ibinyamakuru byayo bifatirwa ku mupaka, ngo dore ko bari bamaze no gutanga imisoro.
Uwizeyimana Marie Louise, Umuyobozi w’Ikinyamakuru Intego agira ati “Twatunguwe no kumva ko ikinyamakuru cyacu kitemerewe gupakirwa imodoka kandi uwari ubufite yamaze gutanga imisoro isabwa. Navuganye na we ambwira ko n’impapuro yasoreyeho bazimwatse. Numiwe kuko njye ari n’ubwa mbere bimbaye, ariko kandi binteye igihombo gikabije. Turacyakurikirana ngo tumenye impamvu byafashwe.”
Mwitenda Claude, Umuyobozi w’Ikinyamakuru Impamo, mu kiganiro twagiranye yadutangarije ko kugeza ubu ataramenya impamvu yatumye ikinyamakuru cye gihagarikwa. Ati “Twamenye ko ikinyamakuru kitemerewe gupakirwa imodoka ariko kandi twari twasoze. Umwana ubifite yabwiwe ko ategereza kugeza ubu ntituramenya impamvu.”
Burasa Jean Gualbert, Umuyobozi w’Ikinyamakuru Rushyashya, we dutegereje ko aduha amakuru kuko yabidusezeranije.
Amakuru dukesha Ikigo cy’imisoro n’amahoro mu Rwanda ni uko badutangarije ko ibyo bitangazamakuru byamaze gusora nta kindi bo babishakamo.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Theos Badege yadutangarije ko ifatwa ry’iryo binyamakuru ryamugezeho ariko agikurikirana impamvu yabyo.
Kugeza muri iki gitondo cyo ku wa 5 Kamena, twashoboye kuvugana n’umwe mu bafatiwe ibitangazamakuru, Marie louise Uwizeyimana adutangariza ko Ibinyamakuru byabo bigifungiye i Gatuna kandi bataramenya impamvu y’ifungwa ryabyo.
Hejuru ku ifoto: Umupaka wa Gatuna



















TANGA IGITEKEREZO