Ikigo mpuzamahanga cy’ikoranabuhanga mu itumanaho (ITU) cyashyikirije Perezida Paul Kagame w’u Rwanda igihembo yagenewe ku bw’imbaraga ashyira mu iterambere ry’ikoranabuhanga no guteza imbere umurongo mugari w’itumanaho hagamijwe kugera ku iterambere rirambye, kuri uyu wa 16 Gicurasi 2014.
Umuhango wo gutanga icyo gihembo wabereye i Genève mu Busuwisi ahari kubera inama ku ikoranabuhanga, yanitabiriwe na Perezida Kagame.
Mu bandi bahembwe hari Perezida Park Geun-hye wa Repubulika ya Korea na Carlos Slim, Umuyobozi wa Grupo Carso.
Nyuma yo guhabwa icyo gihembo, Perezida Kagame yagize ati “Iki ni igihembo cy’agaciro gashingiye ku bushake n’iterambere ry’Abanyarwanda.”
Yashimiye umunyamabanga wa ITU, Dr Toure ku bwo gushyigikira ikoranabuhanga nk’urufunguzo rw’iterambere mu bihugu.
Perezida Kagame yashimiye ubufatanye burangwa hagati y’u Rwanda na ITU anemeza ko ari ingirakamaro.



















TANGA IGITEKEREZO