Urubanza ruregwamo abagabo batandatu bakurikiranweho gushaka kwivugana Faustin Kayumba Nyamwasa rwakomeje muri Afurika y’Epfo aho babiri muri bo bagizwe abere naho bane basigaye bahamwa n’icyaha cyo gushaka kumwica.
Umucamanza Mkhari yavuze ko nta bimenyetso bifatika bishinja uwitwa Richard Bachisa wahoze ari umushoferi, bityo ategeka ko ahanaguweho ibyaha.
Umunyarwanda witwa Pascal Kanyandekwe na we yahanaguweho ibyaha nyuma yo gusanga nta bimenyetso bimuhama dore ko hari hajemo n’ikirego cya ruswa, aho ubushinjacyaha bwavugaga ko yari akurikiranweho no gushaka gutanga ruswa ya miliyoni imwe y’amadolari ya Amerika ngo arekurwe.
Uyu Kanyandekwe ngo yaba yaramenye umugambi wo kwivugana Nyamwasa ariko urukiko rwasanze nta bimenyetso bifatika bituma ahamwa n’icyaha bityo ahaanagurwaho icyaha, maze akora mu mukono umwunganizi we mu mategeko mbere yo gusohoka mu cyumba cy’urukiko.
Urukiko rwatangaje ko rwanyuzwe no kuba Nyamwasa yarashobobe kumenya uwamurashe witwa Hemedi Dendego Sefu.
Uyu mugabo hamwe na bagenzi be basigaye ngo bahuye inshuro zitandukanye ngo bige uko bazanoza umugambi wo kwica Nyamwasa. Bose bahamijwe n’icyaha cyo gushaka kumwica.
Urubanza rwasubwitswe, rukazasomwa tariki 10 Nzeri aho aba bagabo bane bazamenya ibihano urukiko ruzabakatira.


















TANGA IGITEKEREZO