INTEGO ZACU
IGIHE LTD igamije guteza imbere ikoranabuhanga mu itangazamakuru nitangazabumenyi; tworohereza abantu kubona amakuru yingeri zose kuri internet ku buryo bwihuse kandi bworoshye. Indi ntego ni iyo guteza imbere inzozi zitandukanye urubyiruko rufite.
IGIHE LTD ifite inzozi zo kuzaba imwe mu masosiyete ari ku isonga mu Karere kibiyaga Bigari, ndetse no muri Afurika muri rusange.
AMATEKA
IGIHE LTD yatangijwe mu mwaka wa 2009 nabanyeshuri bo muri Kaminuza namashuri makuru atandukanye yo mu Rwanda nka NUR, KIST na KIE, itangirana na www.igihe.com itanga amakuru atandukanye. Ubu dufite imbuga za internet zitandukanye zirimo www.igihe.tv ireberwaho za videos zingeri zose, www.wikirwanda.org , urubuga rukubiyemo ubumenyi butandukanye ku Rwanda. Dutanga kandi izindi serivisi kuri internet nko gushyira amakuru ku zindi mbuga, gukora websites, kwamamaza kuri internet, nibindi.
IBYO TWIBANDAHO
Dutanga amakuru, tugafasha abantu mu byerekeranye nikoranabuhanga, tukanamamaza ibikorwa byabakiliya bacu.