00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyuma y’imyaka itandatu aba mu Bubiligi yagarutse gushora imari mu Rwanda

Yanditswe na

Karirima A.Ngarambe IGIHE.com mu Bubiligi

Kuya 14 March 2012 saa 02:53
Yasuwe :

Tatien Ndolimana Miheto aratubwira uko yiyemeje gushora Imari mu gihugu cye cy’u Rwanda nyuma y’imyaka 6 atuye mu Bubiligi. Mu kiganiro yagiranye na IGIHE.com Ndolimana yasobanuye byinshi bijyanye no gushora imari kwe.
IGIHE.com : mwadusobanurire ukomwafashe icyemezo cyo kuva mu Bubiligi mukaza gushinga Hoteli mu Rwanda ?
Tatien NDOLIMANA MIHETO : Kuva mu mwaka wa 2009, nagarutse kenshi mu Rwanda kuko nari nzi neza ko hari amahirwe (opportunités) yo kuhashora imari mu bikorwa (…)

Tatien Ndolimana Miheto aratubwira uko yiyemeje gushora Imari mu gihugu cye cy’u Rwanda nyuma y’imyaka 6 atuye mu Bubiligi.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE.com Ndolimana yasobanuye byinshi bijyanye no gushora imari kwe.

IGIHE.com : mwadusobanurire ukomwafashe icyemezo cyo kuva mu Bubiligi mukaza gushinga Hoteli mu Rwanda ?

Tatien NDOLIMANA MIHETO : Kuva mu mwaka wa 2009, nagarutse kenshi mu Rwanda kuko nari nzi neza ko hari amahirwe (opportunités) yo kuhashora imari mu bikorwa byinshi. Nasanze kuba ndi Umunyarwanda nkaba n’Umubiligi, ubumenyi nungukiye mu Bubiligi n’ubwo nari nsanganywe, nabikoresha ngo bigire icyo bimarira jyewe ubwange n’abandi Banyarwanda. Na none kandi, usibye gukora business, igikorwa niyemeje kikaba ubwacyo ari n’ubutumwa ntanga ku Banyarwanda batuye hirya hino kw’isi, by’umwihariko urubyiruko.

IGIHE.com : Mwatubwira uko Mount Kigali Hotel ihagaze ubu ? kuki mwahisemo kuyishyira i Nyamirambo ?

Tatien NDOLIMANA MIHETO : Mount Kigali Hotel nayishinze mu kwezi k’Ukuvoza 2010, ikaba yaribarutswe na société Cite LTD nashinze muri 1999 mu Rwanda ubwo nari mbereretse akazi ka Leta. Igihe nari mu Bubiligi, Cite LTD yabaye nk’igicaniro gisinzira ariko ntikizime, ejo bundi rero aho ngarukiye mu Rwanda, nashinze iyi Hoteli, ikaba mu by’ukuri ikiri ikibundo gitaguza nkunze kwita Step by Step Business ndimo nubakira ku musingi amélioration continue navanye mu masomo ya Total Quality Management .

IGIHE.com: Abakiriya baba bagana Hotel yanyu cyane ni abahe?
Tatien NDOLIMANA MIHETO : Uyu munsi tuganira, Mount Kigali Hotel imaze umwaka n’amezi abili, ikaba imaze kuba Hoteli ikunzwe n’abashyitsi baturuka muri Kenya, Tanzanie, Uganda, Burundi na Congo. Ikunzwe kandi by’umwiharuko n’urubyiruko rwo mu Rwanda, navuga abasore n’inkumi bahisanga, ndetse n’Abahanzi, abanyamakuru bazwi hano mu Rwanda bayitaramiramo, ntibagiwe kandi urubyiruko rwo muri Nyamirambo na Nyarugenge muri rusange narwo ruhafite umwanya ukomeye kandi nshishikariza gukomeza kuza tukajya n’inama mubyo babona twanoza ngo hakomeze habe uko bifuza.

IGIHE.com : ikindi mwabwira abasomyi bacu ni iki ?

Tatien NDOLIMANA MIHETO : Iwacu nubwo tugitangira turangwa n’isuku, umutekano w’ibiribwa na serivisi inoze tugana ubuziranenge, nibyo twita mu ndimi z’amahanga Hygiène, Sécurié alimentaire et Service de qualité vers la Qualité Totale.

Abakeneye kumenya amakuru arambuye basura uyu murongo wa interineti cyangwa bakaganira natwe kuri email na facebook [email protected] no kuri telefoni +2507840 40420 na +250728840420.

Hoteli mu mafoto:

Umunyamakuru wa Igihe Karirima aganira na Tatien Ndolimana Miheto

Foto:Karirima A.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages