00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwuga usaba kwihangana ngo utangire gukirigita ifaranga

Yanditswe na

Sonny Celestin Habimana

Kuya 2 May 2013 saa 11:54
Yasuwe :

Mu gihe byinshi mu bihugu ku isi byizihiza itariki ya 1 Gicurasi nk’umunsi w’abakozi, mu Rwanda abikorera ku giti cyabo bavuga ko uyu munsi ari uw’abakozi ba Leta bo ntaho bahuriye na wo, bakikomeza imirimo yabo nk’iminsi isanzwe.
Kuri uyu munsi haba hatanzwe ikiruhuko ku bakozi ba Leta ndetse n’ibigo biyishamikiyeho, n’ubwo hari benshi bishyizemo ko ari uw’abakozi ba Leta, hari abatabibona batyo kuko hari abemeza ko buri wese ari umukozi, ko n’udafite akazi ka Leta, yabasha kwihangira (…)

Mu gihe byinshi mu bihugu ku isi byizihiza itariki ya 1 Gicurasi nk’umunsi w’abakozi, mu Rwanda abikorera ku giti cyabo bavuga ko uyu munsi ari uw’abakozi ba Leta bo ntaho bahuriye na wo, bakikomeza imirimo yabo nk’iminsi isanzwe.

Kuri uyu munsi haba hatanzwe ikiruhuko ku bakozi ba Leta ndetse n’ibigo biyishamikiyeho, n’ubwo hari benshi bishyizemo ko ari uw’abakozi ba Leta, hari abatabibona batyo kuko hari abemeza ko buri wese ari umukozi, ko n’udafite akazi ka Leta, yabasha kwihangira umurimo.

Gérard Serubibi, ni umunyabugeni, ku munsi w’umurimo yahisemo kumurika ibihangano bye by’ubugeni bikangurira abantu kwitabira umurimo. Aganira na IGIHE yavuze ko uyu mwuga udakunze kwitabirwa n’Abanyarwanda kandi ari umurimo woroshye, usaba gusa kuwukunda no kumenya ubutumwa uwucishamo iyo ujya guhanga ikintu runaka.

Serubibi avuga ko akazi k’ubugeni agakora nyuma y’amasaha y’akazi gasanzwe kandi ko kamwinjiriza amafaranga. Yagize ati “Uyu mwuga urantunze njye n’umuryango wanjye, n’ubwo bamwe baba banseka bavuga ko nishimisha ibyo nkora nta mumaro bifite.”

Akomeza avuga ko uyu murimo usaba ubwitange, na we yamaze igihe cy’umwaka nta gafaranga ashyira ku mufuka, kuko abantu batari bakamenya ibikorwa byo mu bugeni bwe. Yagize ati “Akazi kose gasaba kwihangana. Ushatse guhita wunguka ako kanya, ntacyo wakwigezaho, bisaba kwihangana kandi ukagira icyizere ko ibyo ukora bizagufasha kugira icyo wigezaho.”

Gusa Serubibi avuga ko kugeza ubu isoko ritaraba rinini kuko usanga ibihangano byabo bigurwa kenshi n’abanyamahanga, uretse ko n’Abanyarwanda batangiye kubigura buhoro buhoro ugereranyije n’imyaka ishize.

Uyu munyabugeni asoza atanga inama y’uko abantu batari bakwiye gusuzugura umurimo uwo ari wo wose bavuga ko ugayitse, bakagombye kumenya ko akazi ari agatunze ugakora.

Bimwe mu bihangano bya Gerard Serubibi n’ibisobanuro byabyo

Igishusha kigaragaza ko Abanyarwanda babashije kugera kuri byinshi kandi bikuyemo ibisubizo.
Ikigaragaza ko Abanyarwanda bifashishije ibyo bafite ngo bagere kuri byinshi
Iyo uheranywe n’inzoga n’uburiri, ntugira ijambo mu bandi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages