Ijambo ndagunda ngo hari bamwe mu basore ritorohera kuvuga mu gihe hari n’abandi bumva nta cyoroha nko kubwira umukobwa ko umukunda. Abagira isoni zo kubivuga bamwe muri bo ngo baba babiterwa no kwihagararaho, abandi bakabiterwa no gutinya ko uwo babibwiye yabima urukundo.
Ndagukunda (je t’aime/I love you) , kugira ngo uwo uribwiye arihe agaciro, ribanzirizwa n’ibikorwa bitandukanye mbere yo kurivuga. Ibyo bikorwa rero byonyine ntibihagije kuko hari uwo ushobora kubikorera akabifata nk’ibisazwe, kuko aba abona nta jambo ribiherekeje.
Nk’uko bagiye babidutangariza ngo hari abasore bamarana igihe kirekire n’umukobwa bagasurana, batemberana, ariko kumubwira ko amukunda bikamunanira.
Kamana John utuye mu karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Muhima, yagize ati ’’Nakunze umukobwa tumarana imyaka ibiri, nkamusura iwabo na we akaza iwacu. Muri iyo myaka yose namuhaga impano zitandukanye, ariko nta na rimwe nigeze mubwira ko mukunda; kugeza igihe yambwiriye ko yabonye inshuti bagiye kurushinga.”
Ndahayo na we wo muri uwo murenge wa Muhima ati ’’Nakunze umukobwa ndabimubwira ansubiza ko nta gahunda afite yo gukundana, hashize imyaka itanu. Numva ntinye kuvuga iryo jambo.”
Abakobwa batandukanye bakaba baratangaje ko gutinda kubwirwa ijambo n’abahungu bamaranye igihe, bituma iyo babonye ufite gahunda bahita bamwemerera urukundo.
Umwari Sandra yagize ati ”Umuhungu mumarana imyaka isaga ibiri ntacyo akubwira, mu muco wacu iyo ubimwibwiriye abona ko uri umukobwa utagira umuco, cyangwa akakubona ukundi.”
Mu bahungu batinya kubwira abakobwa ko babakunda ngo habamo n’ababatumaho bagenzi babo ngo bababwirire umukobwa runaka ko bamukunda.



















TANGA IGITEKEREZO