00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umujyanama, umubyeyi akaba n’urugero rwiza: Urwibutso rw’abasenateri n’abadepite kuri Mukabalisa

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 30 July 2026 saa 02:32
Yasuwe :

Abasenateri n’abadepite bakoranye na Senateri Mukabalisa Donatille, wabaye Perezida w’Umutwe w’Abadepite akaba yitabye Imana, bagaragaje urwibutso bamufiteho, berekana ko yari umujyanama mwiza, umubyeyi kuri benshi ndetse n’urugero rwiza mu kuzuza inshingano.

Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, aho yaguye mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal yari amaze iminsi mike arwariyemo.

Depite Musa Fazil Harerimana, yakoranye na Mukabalisa ubwo yari Perezida w’Umutwe w’Abadepite, na we ari Visi Perezida wawo.

Mu kiganiro na IGIHE, yihanganishije Abanyarwanda bose, umuryango wa Mukabalisa n’abo bakoranaga mu Nteko Ishinga Amategeko.

Depite Musa Fazil Harerimana yatangaje ko mu myaka bamaranye mu Nteko, yamubonye nk’urugero rwiza rw’uburinganire kuko yerekanye ko n’abagore bashobora kuyobora neza.

Ati “Ibyo namuvugaho ni byinshi ariko icya mbere ni urugero rw’uburinganire hagati y’umugabo n’umugore. Ubonye ukuntu yabashaga kuyobora abantu, agatuma babasha gufata icyemezo, ni urugero rwiza rwerekana ko n’umugore ashoboye. Wabonaga nta tandukaniro ry’umugabo uyobora neza n’umugore uyobora neza.”

Uyu mudepite yakomeje agaragaza ko Mukabalisa yari umuntu uzi kwihangana kuko kuyobora abantu bafite ibitekerezo bitandukanye bya politiki ari ikintu kitoroshye.

Ati “Yari umuntu uzi kwihangana, kuko kugira ngo uyobore abantu bafite imyumvire n’ibitekerezo bya politiki binyuranye, ubahuze, bakagira icyo bahuriraho kikaba icyabo. Kugira ngo ubigereho uba ugomba kuba uzi kwihangana. Wabimubonagamo ko ari umuntu uzi kwihangana.”

Yakomeje ati “Icya gatatu navuga ni uko icyo yashakaga kugeraho, yamaze kubona ko ari cyiza, yakoraga uko ashoboye atagize uwo ahutaza, akagisobanura kikagerwaho. Akagisobanura rwose, atavuze ngo ubwa mbere ntibabyumvise reka ndekere aho, ahubwo agahatiriza agakomeza kugeza ubwo mugenda mucyumva, mukacyemeza. Ibyo kandi bijyanye no kuvuga ngo yakundaga igihugu cye. Mu mateka ashaririye yanyuzemo, ariko yakundaga igihugu cye cyane.”

Musa Fazil Harerimana kandi yagaragaje ko Mukabalisa yari umuntu uca bugufi mu nshingano ze yari afite, kuko yakiraga ibitekerezo bitandukanye akabihuriza hamwe, agatega amatwi kandi akaza kuvanamo icyo abantu bahuriyeho.

Senateri Uwera Peragie, na we yasobanuye ko yakundaga cyane Mukabalisa Donatille ndetse amufata nk’urugero rwiza kuri we.

Ati “Kubyakira byangoye cyane namukundaga. Yari umubyeyi mwiza, ufite ubwitonzi n’ubuhanga. Ibigwi bye birazwi, ibyo mwifurije ni ugutaha ijuru.”

Depite Mukabalisa Germaine we yagaragaje ko yamufataga nk’umubyeyi we, bityo kubyakira byamugoye cyane.

Ati “Njye yari nka mama.”

Umuvugizi w’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki ikorera mu Rwanda, akaba n’Umuyobozi w’Ishyaka rya Green Party, Senateri Dr. Habineza Frank, yakoranye na Mukabalisa mu mutwe w’Abadepite mu gihe cy’imyaka itandatu, banakomezanya muri Sena y’u Rwanda.

Yagaragaje ko yabonaga Mukabalisa nk’umubyeyi, ushobora kujya inama kandi ufite ubuhanga bwo kuyobora no gushaka ibisubizo ku bintu bisa n’ibigoye.

Ati “Namubonaga nk’umubyeyi tuganira, tukajya inama, tukuzuzanya. Bya bindi byo kumufata nk’umuyobozi wanjye bikarangira mufata nk’umuvandimwe. Mu by’ukuri wabonaga ari umuntu uzi kubana n’abantu neza kandi akamenya no gukora inshingano ze neza.”

Yongeyeho ati “Yari afite ubuhanga n’ubunararibonye kandi ashobora kuba yabasha kuyobora abantu batandukanye bafite ibitekerezo bitandukanye, akabona ukuntu ahuza ibyo byose, byaba n’ibigoye ukabona arabyoroheje, ibyari ibibazo ukabona bibonewe ibisubizo. Yari afite ubuhanga bukomeye cyane ndetse yari n’umujyanama mwiza, nkanjye twahuraga kenshi akangira inama kandi inama ze ukabona umuntu azubahirije zaragiraga akamaro.”

Dr. Habineza Frank yabanaga na Mukabalisa Donatille muri Komisiyo y’Ubukungu muri Sena y’u Rwanda ndetse banakoreraga mu biro bimwe.

Mukabalisa yavukiye i Nyamata mu Karere ka Bugesera muri Nyakanga 1960, aba umwarimu wigisha amategeko muri Kaminuza yigenga ya Kigali, ULK.

Yakoreye mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuzima (OMS), akorera n’ishami ry’uyu muryango rishinzwe iterambere, UNDP, mu gihe cy’imyaka 16.

Mu Ukwakira 2003, Mukabalisa yatorewe kuba umudepite, kuva muri uyu mwanya kugeza mu 2008. Kuva mu 2011 kugeza mu 2013, yabaye Umusenateri.

Mu 2013, yasubiye mu Mutwe w’Abadepite, awuyobora kugeza mu 2024, ubwo habaga amatora y’abawugize. Ntabwo yongeye kwiyamamaza kuko yamaze manda ebyiri muri uyu mutwe ziteganywa n’Itegeko.

Ku wa 19 Nzeri 2024 yatorewe kuba umusenateri uhagarariye ihuriro ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda.

Mukabalisa yari Perezida w’Ishyaka Riharanira Ukwishyira ukizana kwa buri muntu, PL, ryashinzwe tariki ya 14 Nyakanga 1991.

Mukabalisa Donatille yayoboye Umutwe w'Abadepite imyaka 11
Mukabalisa Donatille yagaragajwe nk'umubyeyi kandi uzi kujya inama kubo bakoranye
Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize uburwayi
Senateri Mukabalisa Donatille yari Perezida w'Ishyaka rya PL

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages