00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umutekamutwe wiyitiriye Perezida Macron yayogoje abantu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 June 2026 saa 05:56
Yasuwe :

Umugore wo mu Majyaruguru y’u Bufaransa yatakaje arenga ibihumbi 10 by’Amayero nyuma yo kugwa mu mutego w’abatekamutwe bakoresheje isura ya Perezida Emmanuel Macron n’iy’umunyemari Bernard Arnault wa LVMH, Louis Vuitton Moët Hennessy.

Ibi byabereye i Pont-à-Mousson, mu gace ka Meurthe-et-Moselle kari hagati ya Metz na Nancy. Uwo mugore yabonye urubuga rwavugaga ko rutanga inama ku ishoramari ribyara inyungu nyinshi.

Rwerekanaga ko iyo gahunda ishyigikiwe na Macron na Bernard Arnault, ibintu byatumye asa n’uwemera ko ari amahirwe nyayo yo kongera amafaranga ye.

Nyuma, umuntu wiyise umujyanama wa banki yaramuhamagaye amusaba gushyira porogaramu muri mudasobwa ye.

Abo batekamutwe bifashishije ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano, bakora amashusho n’amajwi asa n’aya Macron na Arnault, kugira ngo bagaragaze ko ishoramari ryabo ryizewe.

Uwo mugore yaje kohereza amafaranga inshuro ebyiri, buri nshuro atanga ibihumbi 5000 by’Amayero, yizezwa ko azunguka. Amafaranga yose yahise aburirwa irengero.

Abashinzwe umutekano bavuga ko ubu bwoko bw’ubutekamutwe burimo kwiyongera. Basaba abantu kwitonda, ntibakore ihererekanya ry’amafaranga babisabwe kuri telefoni, ntibatange amakuru ya banki cyangwa umubare w’ibanga, kandi ntibashyire porogaramu muri mudasobwa batizeye inkomoko yayo.

Abatekamutwe bakoresheje isura ya Macron bambura umuntu arenga miliyoni 17 Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages