Impungenge zari nyinshi cyane kuko kwinjira mu makuru y’abarwanyi byashoboraga kubateza akaga gakomeye cyangwa bigahombya ibitaro akayabo k’amafaranga. Aba bajura bashobora kwemeza ko umurwayi yahawe imiti kandi ntayo yahawe cyangwa ko yishyuye kandi atishyuye.
Umuyobozi wa DNSC, Dan Cimpean, yafashe umwanzuro ukomeye wo gutegeka ibitaro birenga 100 byo hirya no hino mu gihugu guhagarika internet ako kanya kugira ngo aba bajura badakomeza gukoresha iyi porogaramu mu nyungu zabo.
Iki gitero cy’ikoranabuhanga cyagabwe mu Ugushyingo 2024, gifatwa nka kimwe mu bikomeye byibasiye inzego z’ubuzima ku Isi.
Urwego rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika rushinzwe iperereza (FBI) rugaragaza ko urwego rw’ubuzima ari rumwe mu zigabwaho ibitero by’ikoranabuhanga kurusha izindi. Ababigaba baba bashaka guhabwa amafaranga kugira ngo batagira ibyo bangiza.
Nk’uko Alina Bîzgă wo mu kigo cya Bitdefender abivuga, abajura bibasira ibitaro batekereza ko byabishyura byihuse mu rwego rwo kwirinda ko ubuzima bw’abarwayi bwahatikirira.
Guhagarika internet mu bitaro 100 byo muri Roumanie byakomye mu nkokora aba bajura, ariko byanahise bihindura imikorere y’abaganga n’abaforomo, basubira mu buryo bwa gakondo. Bafashe amakaramu, batangira kubika amakuru y’abarwayi mu makayi.
Umuganga Oana Goidescu wo mu bitaro bya Buzău yavuze ko byari biteye ubwoba kuko amakuru y’abarwayi, ibizamini bya laboratwari, imiti, n’ibikoresho byose yari yafashwe bugwate n’abajura.
Byamenyekanye ko aba bajura bari binjiye muri iyi porogaramu bakoresheje virusi ya BackMyData, basaba kwishyurwa amafaranga ya Bitcoin angana n’Amayero 160.000 kugira ngo bahagarike iki gitero.
Leta ya Roumanie yafashe umwanzuro ukomeye wo kutishyura aba bajura. Inzego z’umutekano zifashishije itangazamakuru, zisaba abaturage kutagana ibitaro niba bitari ngombwa cyane, kandi zisaba ibitaro kutavugana n’abajura.
Bitewe n’uko ibitaro byinshi byari bifite kopi y’amakuru yabitswe ashobora kwifashishwa mu gihe habayeho ibyago (backups), mu minsi itanu gusa hafi ya byose byari byasubiye ku murongo kandi nta murwayi n’umwe wapfuye bitewe n’iki kibazo cyangwa ngo ahure n’izindi ngaruka zikomeye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!