00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubushakashatsi bushya bwerekanye igihe umuriro watangiriye gukoreshwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 June 2026 saa 09:23
Yasuwe :

Itsinda ry’abashakashatsi mpuzamahanga barimo Dr. Liora Kolska Horwitz wo muri Hebrew University of Jerusalem muri Israel, ryabonye ibimenyetso bishobora gusubiza inyuma cyane amateka y’igihe abantu batangiriye gukoresha umuriro.

Ubu bushakashatsi bwakorewe mu buvumo bwa Wonderwerk buri muri Afurika y’Epfo.

Bwerekana ko umuriro ushobora kuba warakoreshejwe muri ubwo buvumo mu myaka igera kuri miliyoni 1,8 ishize. Ibi bisubiza inyuma imyaka ibihumbi amagana ugereranyije n’ubushakashatsi bwari bwakozwe mu 2012, bwari bwagaragaje ko ibimenyetso bya mbere byo gukoresha umuriro muri ubwo buvumo byari bimaze imyaka miliyoni imwe.

Abashakashatsi bageze kuri uyu mwanzuro nyuma yo gusuzuma ibisigazwa by’amagufwa y’inyamaswa zabayeho kera byabonetse muri ubwo buvumo. Bakoresheje uburyo bushya bwo kumenya niba amagufwa yarahiye, butandukanye n’ubwari busanzwe busaba kwangiza igice cy’igufa kugira ngo gipimwe.

Dr. Kolska Horwitz yavuze ko mu 2012 bari bafite amakuru agaragaza ko hashobora kuba hari umuriro wakoresgejwe muri ubwo buvumo mu myaka myinshi.
Ubushakashatsi bushya bwaje kwemeza ko ibimenyetso by’umuriro bishobora kuba ari ibya kera cyane, hafi mu myaka miliyoni 1,8.

Ibice bibiri byasuzumwe muri ubwo buvumo bitandukanywa n’ubujyakuzimu bwa santimetero zigera kuri 80. Igice cyo hasi cyakoreshejwe hagati y’imyaka miliyoni 1,79 na miliyoni 1,079 ishize.
Amagufwa yakoreshejwe muri ubu bushakashatsi yakuwe hafi y’ahagana hasi cyane muri icyo gice, ari na ho abashakashatsi bahera bavuga ko bishobora kuba bifitanye isano n’igihe cy’imyaka miliyoni 1,8 ishize.

Icyakora, abashakashatsi bavuga ko kubona ibimenyetso by’umuriro bidasobanuye byanze bikunze ko abantu ba kera ari bo bawukongeje. Ahubwo bivuze ko umuriro wakoreshwaga ku bushake muri ubwo buvumo. Ibi babishingira ku kuba ibyo bimenyetso byarabonetse muri metero nibura 30 uvuye ku bwinjiriro bw’ubuvumo, aho umuriro wo mu ishyamba utashoboraga kwinjira ngo uhagere bisanzwe.

Ubuvumo bwa Wonderwerk bufatwa nk’ahantu hihariye mu mateka y’abantu ba kera, kuko bugaragaza ko bwakoreshejwe n’abantu cyangwa ibiremwa bya hafi y’umuntu mu gihe kigera kuri miliyoni ebyiri z’imyaka.

Habonetse kandi ibisigazwa by’inyamaswa bahigaga cyangwa basangaga zapfuye bakazirya. Gusa kugeza ubu, nta magufa y’abantu arabonwa muri ubwo buvumo, bityo abashakashatsi ntibavuga neza ubwoko bw’abantu ba kera babutuyemo.

Ubuvumo bwa Wonderwerk buherereye muri Afurika y'Epfo
Abashakashatsi bacukuye mu buvumo bwa Wonderwerk muri Afurika y’Epfo, ahantu abantu ba mbere babaye mu gihe cy’imyaka igera kuri miliyoni ebyiri ishize
Isura y’abantu bitwaga Homo erectus babayeho mu myaka miliyoni 1,6 ishize, yakozwe hashingiwe ku bisigazwa by’amagufwa igaragara mu Nzu Ndangamurage ya Neanderthal i Mettmann mu Budage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages