00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Batatu bazamukaga imisozi ya Alpes basanzwe bapfuye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 June 2026 saa 06:25
Yasuwe :

Abantu batatu bazamukaaga umusozi basanzwe muri metero 3.600 ku musozi wa Grand Paradis uri mu misozi miremire ya Les Alpes ku ruhande rw’u Butaliyani bapfuye.

Itsinda rishinzwe ubutabazi ryasanze imirambo itatu iri muri metero 3600, mu gihe uyu musozi ureshya na metero 4.061.

Abashinzwe ubutabazi bakiriye impuruza nyuma y’uko aba bantu batari babashije guhamagara mbere y’uko bwira. Aba bantu baraye mu nzu yo kuri uyu musozi bazindutse mu gitondo cya kare cyo ku wa Gatandatu bashaka kugera ku gasongero k’umusozi, ariko birangira badahindukiye.

Amakuru yatanzwe n’abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi yemeza ko aba bantu bapfiriye mu majyaruguru y’umusozi wa Grand Paradis ariko icyabahitanye kikaba kikiri gukorwaho iperereza.

Ubuyobozi bwatangaje ko babiri ari abataliyani mu gihe ubwenegihugu bw’undi umwe butamenyekanye.

Grand Paradis ni wo musozi muri myinshi igize Les Alpes woroshye kuzamuka kuko ureshya na metero 4000 gusa, gusa bisaba kuba umuntu yaritoje mu buryo bwa tekiniki kandi umubiri we ari muzima kugira ngo agerageze kuwuzamuka.

Grand Paradis ni umwe mu misozi abantu bazamuka cyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages