Ikibazo inganda zose zafunzwe zihuje ni icyo gukoresha ikinyabutabire cya ethanol kitujuje ubuziranenge; ibyatumaga inzoga zakoraga zihinduka uburozi, zikica abazinyoye cyangwa se zikabashegesha bikomeye, ibyatumye Abanyarwanda baziha amazina arimo ‘ibyuma’.
Isuzuma ryakozwe ryagaragaje ko abantu 50 bishwe n’inzoga zitujuje ubuziranenge kuva muri Mutarama 2026, 100 barahuma. Kugeza muri Nyakanga, mu gihugu hose habaruwe abantu ibihumbi 11 bagizwe imbata n’izi nzoga ku buryo kuzireka byabatwara igihe kinini.
Mu mukwabu ukomeye wo gufunga inganda zikora izi nzoga nka Ingufu Gin, NBG Group na African Buffalo, mu gihugu hose hamaze gutabwa muri yombi abantu 80 barimo ba nyirazo ndetse n’abakozi bazo barimo abari bashinzwe gusuzuma ubuziranenge.
Ku wa 8 Kanama, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira Thierry, yagaragaje ko izi nganda zabagamo akavuyo kenshi mu mikorere yazo, kuko zitagiraga abize ibijyanye no gutunganya umusaruro.
Ati “Inganda zasuwe zasanzwe harimo abantu badafite ibyangombwa. Akagenda akazana abakozi bo mu muryango, we ugasanga aravuga ngo yitaye ku bo mu muryango we, atitaye kuri ba bantu babyigiye.”
Dr. Murangira yavuze ko ubusanzwe amacupa y’inzoga zizwi nka ‘gin’ akoreshwa inshuro imwe, ariko inganda zagendaga ziyatoragura ahantu hatandukanye, zikayakoresha inshuro zirenze imwe kandi na bwo ntizite ku isuku yayo.
Ati “Ntushobora kuba wumva uruganda nka ruriya rwitwa ngo Nguvu kuba bacyogesha agati n’amazi n’icyangwe bagacugusa, badafite imashini yabugenewe yoza ariya macupa. Uribaza rero uruganda nka ruriya rwasaga nk’aho ari icyitegererezo, ushobora kubaza izindi zifitemo ubushobozi buke uko zimeze.”
Umuvugizi wa RIB yasobanuye ko ethanol igira amabwiriza yihariye kubera ingaruka ishobora kugira ku buzima bw’abantu zirimo n’urupfu, ariko ko inganda zayibikaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ati “Ubundi ni ikinyabutabire kigira amabwiriza akigenga kubera ingaruka gishobora kugira ku buzima bw’abantu harimo n’urupfu. Ikintu cyagaragaye rero ni uko iyi ethanol yagiye igaragara ibitswe ahantu hatabugenewe.”
Dr. Murangira yasobanuye iyo ethanol ibitswe nabi, ishobora guhindura umwimerere nk’igihe iri ahantu hari ubushyuhe, igahinduka uburozi bwica cyangwa bwangiza ubuzima bw’abantu mu bundi buryo.
Ati “Ikinyabutabire cya ethanol iyo ukibitse ahantu hashyushye, gishobora gutera ibyago by’ubushye, gutera inkongi cyangwa se iyo bagishyize ku bushyuhe bwinshi, umwimerere wacyo urahinduka, iyo uhindutse, gihinduka uburozi.”
Yavuze ko byagaragaye ko ethanol yari ibitse mu bikoresho bigerekeranye, ahantu hadashobora kuyiha ubushyuhe budahinduka, ku buryo n’abagenzuzi batashoboraga kugenzura imwe ku yindi, kandi byari ngombwa.
Dr. Murangira yasobanuye ko mu gukora inzoga, habaho kuvanga ethanol n’amazi mu rwego rwo kuyigabanyiriza ubukana kugira ngo igere ku kigero cyifuzwa, ariko ko ibyo atari ibyo byakorwaga mu ruganda Ingufu Gin.
Ati “Ubundi nka kiriya kigega bavangiramo kigomba kuba gifite ibipimo byo kuvuga ngo hano ni litiro 20, 25, 30, 35, ibyo bintu nta biriho. Ni ukuvuga ngo basukamo, uje akajya hejuru akarungurukamo, akagereranya ngo niba iri aha, biba birimo litiro iyi, ubwo ngubwo agashyiramo amazi gutyo.”
Umuvugizi wa RIB yavuze ko iki kintu kitoroshye kuko ari ho hazira gushyiramo ethanol ifite ubukana burenze ubushobozi bw’umubiri w’umuntu, ikaba yakwangiza ubuzima bwe.
Ati “Tekereza gufata urwego mu kigega cya litiro nka 500, umuntu agafata urwego akarungurukamo, akavuga ngo iyo bigeze aha, buriya haba harimo litiro izi n’izi. Ubikora ku kinyabutabire cya ethanol, uzi ingaruka iyo kirengeje alukolo kigira mu mubiri w’umuntu. Ibi ni ibintu twasanze no muri uru ruganda rwa Nguvu bamwe bafata nk’intangarugero.”
Dr. Murangira yavuze ko umuntu utumiza ethanol mu mahanga agomba kuba afite icyemezo kigaragaza ikigero cy’ubukana bwayo n’ibiyigize ariko ibyo bitigeze bikorwa, ibyatumye izi nganda ziyikoresha kandi zitayisobanukiwe.
Ati “Ubundi wowe utumiza ugomba kugira icyemezo cy’ubusesenguzi cya alukolo yinjiye. Uwabyohereje ntabwo yamwandikiye ati ‘iyi ethanol ikozwe gutya na gutya, iriho ubukomere n’ubukarihe bwayo kuri iki kigero’. Yarabimubwiye gutyo gusa, undi na we arakira, arakoresha. Ntizerekana ibikoresho fatizo zakozwemo. Ishobora kuba yarakozwe mu kintu tutazi icyo ari cyo.”
Kuri Ingufu na none, Dr. Murangira yagaragaje ko uru ruganda rwitiranyaga inzoga zitunganyijwe mu bisheke (rum) na gin, byombi rukabitunganya rukoresheje ethanol itaziwe inkomoko.
Ati “Ni ukuvuga ngo harimo no kubeshya abantu. Gin yo ishobora kuva mu binyampeke, ibigori cyangwa se ibirayi birimo isukari, kubifata bakabisabika, hanyuma bakaza kubikuramo, bakayungurura, bagakora umutobe, bakawucanira, ikivamo, ubwo niba ari ibigori, ubwo tukaba dukoze gin. Wumve ko we iriya ethanol azana, abeshya abantu ngo iyi ni rum kandi ibiyigize na we ntayo abyo azi kandi noneho ni n’imwe.”
Ikindi cyagaragaye nk’uko Dr. Murangira yabisobanuye, ni uko imipfundikizo y’amacupa yashyizwemo izi nzoga na yo yagombaga gutabwa nyuma yo gukoreshwa, ariko ko izi nganda zakomeje kuyikoresha, bituma ibinyobwa bitakaza umwimerere, bikora uburozi.
Ati “Utabyumva ngo umufuniko wataye igihe, uvuge ngo ni akantu gato. Ni akantu gakomeye kuko bituma umwimerere w’ikirimo gipfundikiye utakara. Iyo umwimerere utakaye, cya kinyabutabire cyiremamo ibindi bintu bishobora kurema uburozi.”
Dr. Murangira yasobanuye ko mu igenzura ryakozwe mu bigega by’izi nganda bivangirwamo ethanol n’amazi, byagaragaye ko bimwe na bimwe birimo ingese izwiho gutera kanseri; ibishimangira ko zititaga ku isuku.
Uruganda rudafite ibyangombwa byo gukora
Umuvugizi wa RIB yagaragaje ko ikigo cyitwa Kerry Taste and Nutrition Rwanda ari cyo cyahaga inganda zose ibitera impumuro (flavor) kugira ngo zibikoreshe mu nzoga nyamara nta cyangombwa cyari gifite cyo gukorera mu gihugu.
Ati “Ibi bitera impumuro ubikwirakwiza ni uyu witwa ngo ni Kerry Taste and Nutrition, ni we ujyanira Nguvu Gin. Uyu Kerry and Taste we nta cyangombwa na kimwe kimwemerera gukora.”
“Ni ukuvuga ngo ibyo akora ntabwo tuzi ubuziranenge bwabyo. N’ibigize igize izi flavor ntibizwi kuko n’ibyo amuha na we ntabyo aba yanditseho.”
Dr. Murangira yasobanuye ko ubwo inzego zishinzwe ubugenzuzi zasuraga ahantu Kerry Taste and Nutrition, kugira ngo zirebe niba hujuje ibisabwa, zasanze nta kibazo hafite ariko nyuma y’ubugenzuzi, ikajya gukorera ahandi hafite ikibazo.
Ati “Ni wa mugambi mubisha wo gushaka kugabanya ubuziranenge bw’ibyo ucuruza kugira ngo wunguke menshi.”
Umuyobozi Mukuru wa Ingufu Gin akaba na nyirayo, Ntihanabayo Samuel uzwi nka Kazungu, Twahirwa Fulgence ushinzwe ubugenzuzi muri uru ruganda na Katushabe Donias uyobora ishami rishinzwe umusaruro, kugeza ubu ni bo batawe muri yombi.
Muri Kerry Taste and Nutritions, hafunzwe Oluwatosin Ajayi ushinzwe ibikorwa, Kayihura Mudahogora Belinda ushinzwe imicungire n’umusaruro na Hamdun Alpha Peter ushinzwe kugeza ibicuruzwa ku bakiliya.
Muri rusange, bakurikiranyweho icyaha cyo guha umuntu ikintu gishobora kwica cyangwa gushegesha ubuzima, guhimba cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, kunyereza umutungo no kwigomeka ku buyobozi.
Bafungiwe kuri sitasiyo za RIB zirimo iya Ndera, Remera, Kicukiro na Nyamirambo mu gihe dosiye zabo ziri gutunganywa kugira ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!