Uyu mugabo wavutse mu 1968, yagejejwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali ku gicamunsi cyo kuri uyu wa wa 4 Werurwe 2025.
Amerika yafashe icyemezo cyo kwirukana ku butaka bwayo Ahmed Napoleon Mbonyunkiza no kumwohereza mu Rwanda nyuma y’uko asoje igifungo cy’imyaka 15 yari yarakatiwe n’ubutabera bwayo. Yari yahamijwe icyaha cyo gusambanya ku gahato yakoreye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha Bukuru, Faustin Nkusi, yatangaje ko Mbonyunkiza Ahmed Napoleon yari asanzwe akurikiranyweho uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse yari yaranaciriwe urubanza n’Urukiko Gacaca rwa Nyakabanda.
Ati “Yaciriwe urubanza n’Urukiko rwa Gacaca rwa Nyakabanda mu 2007, aho yahamijwe kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Mbonyunkiza Ahmed Napoleon wari inshuti magara ya Matayo Ngirumpatse, yabaye umuyobozi wa MRND muri komine Nyarugenge mu 1992, ariko na mbere yari yarahoze mu barwanashyaka bayo aho mu 1991 yari umuyobozi w’urubyiruko rwa MRND.
Nkusi yashimangiye ko inzego za Amerika zigaragaza ubufatanye mu kurwanya ibyaha muri rusange no kurwanya umuco wo kudahana.
Muri Mata 2021, Amerika yohereje mu Rwanda Munyenyezi Béatrice na we ukekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rumukatira igifungo cya burundu, ahita akijuririra. Ubu ubujurire bwe buri kuburanishirizwa mu Rukiko Rukuru, Urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruri i Nyanza.
Mu Ukwakira 2021 kandi Amerika yohereje mu Rwanda Rurangwa Oswald wahamijwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse Inkiko Gacaca zimukatira igifungo cy’imyaka 30.
Abandi bahamijwe ibyaha bya Jenoside boherejwe mu Rwanda na Amerika ni Enos Iragaba Kagaba woherejwe mu 2005, Mudahinyuka Jean Mary Vianney woherejwe mu 2011, Mukeshimana Marie Claire, woherejwe mu 2011 na Dr Léopold Munyakazi woherejwe mu 2016.
Nkusi yavuze ko Ubushinjacyaha Bukuru bushimira ubufatanye bw’inzego z’ubutabera za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigira uruhare “mu kwirukana abasize bakoze Jenoside” yakorewe Abatutsi mu 1994.











Amafoto: Kasiro Claude
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!