00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ni amacumbi ajyanye n’imifuka y’abanyamujyi: Twinjire mu mushinga Green City uzahindura isura ya Kigali

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 16 October 2024 saa 08:00
Yasuwe :

Umujyi wa Kigali uherutse kumurika umushinga mushya wiswe ‘Green City’, ugamije kubaka amacumbi aciriritse kandi atangiza ibidukikije, azafasha mu kugabanya ubuke bw’amacumbi mu Mujyi wa Kigali ukomeje kwaguka amanywa n’ijoro.

Ni umwe mu mishinga minini u Rwanda rwinjiyemo uzasiga hatujwe abantu basaga ibihumbi 200, bikaba n’icyitegererezo ku bandi bashoramari bashaka kubaka amacumbi aciriritse ajyanye n’ubushobozi bw’Abanyarwanda.

Aya macumbi azubakwa mu murenge wa Kinyinya uherereye rwagati mu karere ka Gasabo.

IGIHE yaganiriye n’Umuyobozi Mukuru wa Green City Kigali , Basil Karimba, asobanura byimbitse kuri uyu mushinga ugamije gufasha u Rwanda kuba igihugu giteye imbere bikajyana n’aho abaturage bacyo batuye.

IGIHE: Mwagaragaje ko umushinga Green City Kigali uzubakwa mu buryo burengera ibidukikije. Ni ibiki bizaba biwugize bituma urengera ibidukikije?

Basil Karimba: Hagendewe ku gishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali cya 2020, agasozi ka Kinyinya kakorewe igishushanyo mbonera cyimbitse kigaragaza uburyo bwo gushyiraho umujyi urambye kandi urengera ibidukikije (Green City) butari buri mu gishushanyo mbonera gisanzwe.

Iki gishushanyo kigaragaza ko umujyi uzaba ugizwe n’inzira nyabagendwa zihuza uduce twa Kinyinya n’Umujyi wa Kigali, inzira zihariye zahariwe kugendwamo n’abanyamaguru ndetse n’amagare, ahantu hashobora kuyobora amazi ariko hakanakoreshwa mu myidagaduro, n’ubuhinzi, imiturire mishya ijyana n’isanzwe, ahantu hagenewe amashuri hazajya hanifashishwa mu guhuriza hamwe abaturage n’ubusabane, ahantu hagenewe inganda nto ziciriritse zo guhanga imirimo.

Ibi bikazuzuzanya n’inkingi enye uyu mujyi uzaba wubakiyeho ari zo imiturire ihendutse kandi idaheza, guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, gukoresha umutungo kamere neza ndetse no gusigasira umuco.

Mu rwego rwo kugera ku miturire ihendutse kandi idaheza, muri Green City hazajya hakoreshwa ibikoresho biboneka hafi ndetse bishobora no gutunganyirizwa hafi. Hazibandwa kandi ku buryo bwo kubaka aho abubaka bashobora no kubaka inzu imwe mu byiciro bitandukanye uko ubushobozi bugenda buboneka (incremental development).

Mu rwego rwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, Green City Kigali yashyize imbaraga mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere harimo gutera ibiti, kugabanya ikoreshwa ry’imodoka hatezwa imbere ubwikorezi rusange n’ingendo zikorwa hadacyenewe moteri, kubaka ibikorwa remezo birengera ibidukikije ndetse no kubakisha ibikoresho biboneka hafi kandi bidahumanya ikirere.

Mu rwego rwo gukoresha umutungo kamere neza, igishushanyo mbonera cya Green City Kigali cyashyize imbaraga mu kubungabunga ahantu hahantamye, kugena inzira z’amazi zakwifashishwa no mu buhinzi n’imyidagaruro, no kubungabunga igishanga hayungururwa amazi y’imvura mbere.

Harimo kandi kubaka ibikorwa bikoresha amazi n’ingufu bicye, binabyaza umusaruro amazi y’imvura, gukoresha ingufu zisubira nk’iziva ku mirasire y’izuba ndetse no gutunganya imyanda ikabyazwa umusaruro.

Igishushanyo mbonera cya Green City kandi nanone gisigasira umuco aho cyagennye ahantu hatandukanye abagituye bazajya bahurira mu bihe bitandukanye, kubaka hagendewe ku myubakire isanzwe iranga imiturire n’imikorere y’abanyarwanda ndetse no kugena inzira zakoreshwa zakoreshwa n’abanyamaguru hatibagiwe kandi n’inyubako zidaheza abafite ubumuga.

IGIHE: Uyu mushinga uzatangira gushyirwa mu bikorwa ryari, amacumbi ya mbere abantu bazayajyamo ryari?

Igishushanyo mbonera cya Green City i Kinyinya kizafata ubuso bwa hegitari 600. Kuba cyaramaze kumurikwa n’Umujyi wa Kigali bivuze ko ishyirwamubikorwa ryacyo ryatangiye. Ishyirwa mu bikorwa rizagirwamo uruhare n’inzego zinyuranye.

Ibikorwaremezo rusange bizubakwa na leta, umushinga wubake amacumbi mu mudugudu w’icyitegererezo uzaba uri ku buso bungana na hegitari 16, ukazabimburira utundi duce. Hanyuma mu bindi bice bisigaye bya Kinyinya, abahafite ubutaka cyangwa se abashoramari bazagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa aho bashobora gusaba impushya bakubaka bakurikije ibiteganywa n’igishushanyo mbonera nk’uko bisanzwe bikorwa mu ishami ry’Umujyi wa Kigali rishinzwe imyubakire n’impushya zo kubaka.

Bitenganyijwe ko imirimo yo kubaka umudugudu w’icyitegererezo wo kuri hegitari 16 izatangira mu mwaka wa 2025 hatangiriwe ku bikorwa remezo by’ibanze hanyuma ibindi bice bigakurikiraho.

IGIHE: Abaturage basanzwe bahatuye bijejwe ko gahunda atari ukubimura, barasabwa iki ngo bazisange mu gishushanyo mbonera?

Iki gishushanyo mbonera cyizashyirwa mu bikorwa n’abaturage basanzwe bahatuye n’abahafite ubutaka, aho buri wese yemerewe kubaka mu butaka bwe inyubako ijyanye n’amabwiriza y’igishushanyombonera cyangwa kuvugurura ku basanzwe bahafite ibikorwa.

Gahunda igamijwe si ukubimura kuko umushinga ugendera ku mahame y’iterambere rirambye kandi ridaheza, gusa abafite ubutaka buri ahateganirijwe ibikorwa remezo rusange bazahabwa ingurane ikwiye nk’uko amategeko y’u Rwanda abiteganya.

Umuturage uzasanga nta bushobozi bwo kubaka ibyemejwe, bizagenda bite?

Igishushanyo mbonera cya Green City kigamije guteza imbere imiturire ihendutse kandi itabangamira ibidukikije. Abafite ubutaka muri aka gace ka Kinyinya bafite uburenganzira bwo kubaka inzu ijyanye n’ubushobozi bafite. Ni muri urwo rwego, igishushanyo mbonera giteganya uburyo bwo kubaka mu byiciro (incremental development).

Harateganywa kandi kuzashyiraho uburyo bworoshye bwo kubona inguzanyo mu bigo by’imari ndetse ba nyir’ubutaka bakangurirwa kwishyira hamwe bagahuza imbaraga, kugira ngo bubake inyubako zijyanye n’ibyo igishushanyo mbonera giteganya.

Umusozi wa Kinyinya mu karere ka Gasabo niho uwo mushinga uzubakwa guhera mu 2025
Umujyi uzaba wubatswe mu buryo butabangamira ibidukikije
Umudugudu w'icyitegererezo uzubakwa kuri hegitari 16

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .