00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Equity Bank Plc yiyemeje gutanga 30% by’inguzanyo zayo mu buhinzi

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 11 June 2025 saa 07:11
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda Plc, Hannington Namara, yatangaje ko iyi banki yiyemeje gutanga 30% by’inguzanyo zayo mu buhinzi, hagamijwe guteza imbere urwego rw’ubuhinzi mu Rwanda.

Ibi yabitangarije mu nama Nyafurika yiga ku ikoranabuhanga mu buhinzi (ACAT2025) yabereye mu Rwanda kuri uyu wa 10 Kamena 2025.

Namara yavuze ko ikibazo kiri mu gushora imari mu buhinzi atari amafaranga ahubwo ari uburyo bikorwamo, ndetse ko n’ibindi bigo by’imari bitinya gushora imari muri uru rwego.

Yagize ati “Ubuhinzi ntabwo bugoranye kubushoramo imari, ahubwo ni ukubera ko bigoye kubushoramo imari hakoreshejwe uburyo busanzwe. Ikibazo ntabwo ari nituramuka dushoye imari, ikibazo ni ‘ni gute twashora imari?’ ibyo rero ni byo tuje gukemura.”

Namara yakomeje avuga ko binyuze mu gutanga 30% by’inguzanyo zose ziteganywa gutangwa na Equity Bank, bizafungururira imiryango ibindi bigo by’imari gushora imari muri uru rwego.

Yakomeje avuga ko ubuhinzi nk’ubundi bucuruzi bwose bugira ibyago n’ibibazo byabwo, gusa bitakemurwa no kwirengagiza uru rwego rufatiye runini ubukungu bwa Afurika muri rusange.

Ati “Nk’ubundi bucuruzi bwose ubuhinzi na bwo bugira ingorane zabwo, gusa ntabwo twirengangiza ingorane ahubwo dushaka ibisubizo. Binyuze mu ikoranabuhanga ririmo irya AI, amakuru y’iteganyagihe, n’ibindi, dushobora kugabanya ibyago byabwo.”

Iri shoramari ntabwo rizateza imbere urwego rw’ubuhinzi gusa ahubwo rizazamura n’izindi nzego zirushamikiyeho nk’inganda n’ibindi.

Equity Bank Plc yiyemeje gushyigikira abashora imari mu buhinzi
Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda Plc, Hannington Namara, yatangaje ko iyi banki yiyemeje gutanga 30% by’inguzanyo zayo mu buhinzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages