Umuryango wa Commonwealth watangiye mu mwaka wa 1949, umaze imyaka 73.
Ni umuryango wa Commonwealth uhuza ibihugu 54 byo ku migabane yose y’Isi.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu bibiri (ikindi ni Mozambique) biri muri uyu muryango bitakolonijwe n’u Bwongereza. Rwawinjiyemo mu 2009.
Ibi bihugu 54 bigize Commonwealth bifite bituwe n’abantu miliyari 2,5. Bangana na 1/3 cy’abatuye Isi bose.
60% by’abagize Commonwealth ni urubyiruko ruri munsi y’imyaka 30.
CHOGM ni inama ihuza abakuru b’ibihugu biri mu muryango wa Commonwealth. Ni impine y’amagambo y’Icyongereza avuga ngo: Commonwealth Heads of Government Meeting. Iterana buri myaka ibiri.
Inama y’uyu mwaka ibaye ku nshuro ya 26. Iziga ku miyoborere, kubahiriza amategeko, ikoranabuhanga, guhanga ibishya, guteza imbere urubyiruko, ibidukikije n’ubucuruza.
U Rwanda ruzayobora Commonwealth mu myaka ibiri. Perezida Kagame azasimbura Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson.