00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

SanlamAllianz yibutse abakoreraga SORAS, itanga mituweli ku barokotse

Ikigo cy’ubwishingizi cya SanlamAllianz Rwanda, cyibutse ku nshuro ya 32 abahoze ari abakozi bacyo kikitwa SORAS bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, biyemeza kurwanya ingengabitekerezo aho iva ikagera cyane cyane iyo ku mbuga nkoranyambaga.

Ni igikorwa cyabaye ku wa 13 Gicurasi 2026, aho cyabanjirijwe no gucana urumuri rw’icyizere no kunamira abo abahoze ari abakozi ba SORAS bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Byabereye ku rwibutso rwashyizweho amazina y’abo bakozi rwubatse imbere y’icyicaro gikuru cya SanlamAllianz Rwanda.

Cyakomereje ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro, aho bashyize indabo ndetse bunamira imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside bashyinguye kuri uru rwibutso.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka, Ahishakiye Naphtal, yagaragaje ko kuba SORAS yari ifite abakozi b’Abatutsi ndetse ikaba ikizirikana abo bakozi ari isomo ryiza ku bakozi bayo n’ibindi bigo muri rusange kuko atari hose mu gihugu byashobokaga ko Abatutsi bahabwa akazi.

Ati “Turashimira ko n’aba twibuka bari bagize amahirwe yo kubona akazi kuko hari ibigo kubikoramo uri Umututsi byabaga ari ikizira. Uyu munsi ikigo kiribuka ukagira ngo cyashinzwe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko ari icya mbere yayo ahubwo cyari cyubatse mu buryo bw’ingengabitekerezo ikomeye ku buryo nta Mututsi wari kugikoramo.”

Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubutegetsi ya SanlamAllianz Life Insurance PLC, Dr Sebuhuzu Gisanabagabo, yavuze ko kwibuka atari umuhango ahubwo ari inshingano, indangagaciro n’umusingi wo kubaka ejo hazaza heza h’igihugu hatazasubira mu mateka mabi igihugu cyanyuzemo.

Ati “Kwibuka bifite igisobanuro gikomeye kuko iyo twibuka ntabwo twibuka imibare cyangwa amazina gusa, ahubwo twibuka abantu bari bafite ubuzima, impano, bari bafite ubunyamwuga n’intego zo kubaka igihugu cyabo tubibuka kugira ngo tubasubize agaciro bambuwe.”

Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere Kicukiro, Donatien Murenzi, yasabye urubyiruko kwirinda ingengabitekerezo iyo ariyo yose yakongera gusubiza igihugu inyuma, gukunda igihugu, kwiga amateka no kuyigishinya ndetse no kurwanya abapfobya bakanahakana Jenoside bifashishije imbuga nkoranyambaga.

Ati “Mu bikorwa nk’ibi ntitwasiba kwibutsa urubyiruko kwigira ku mateka, kwirinda ingengabitekerezo ndetse no kurwanya abakoresha imbuga nkoranyambaga bahakana Jenoside, kuko ni bwo tuzaba twizeye ko turi guha urubyiruko rwacu n’abazaruvukaho u Rwanda rwiza ruzira ivangura n’urwango.”

Uwari uhagarariye imiryango yabuze ababo bakoraga muri SORAS, Uwonkunda Josiane, yavuze ko ibihe byo kwibuka bitaboroheye ariko SanlamAllianz idahwema kwita ku miryango y’abahoze ari abakozi ba SORAS.

Usibye igikorwa cyo kwibuka abari abakozi ba SORAS bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, SanlamAllianz Rwanda yashyikirije IBUKA inkunga ya Miliyoni enye y’amafaranga y’u Rwanda azafasha mu kubonera bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ubwisungane mu kwivuza.

Kugeza ubu abakozi icyenda bakoreraga SORAS yaje guhinduka SanlamAllianz, nibo bamaze kumenyekana ko bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ku cyicaro gikuru cya SanlamAllianz General Insurance PLC hacanywe urumuri rw'icyizere ubwo hibukwaga abahoze ari abakozi b'iki kigo kikitwa SORAS
Imiryango y'ababuze ababo bakoraga muri SanlamAllianz General Insurance Plc, ikitwa SORAS bunamiye ababo ndetse bashyira indabo ahari ikimenyetso cy'amazina yabo
Abakozi ba SanlamAllianz bakomereje igikorwa cyo kwibuka ku Rwibutso rwa Nyanza mu Karere ka Kicukiro
Abakozi ba SanlamAllianz General Insurance Plc, bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Abakozi ba SanlamAllianz General Insurance Plc, bashyize indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y'Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatusti mu 1994
Umuyobozi Mukuru w'Inama y'Ubutegetsi ya SanlamAllianz General Insurance Rwanda, Dr Sebuhuzu Gisanabagabo, yavuze ko kwibuka ari guha agaciro abantu bavukijwe ubuzima bari bafite intego zo guteza imbere igihugu
Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere Kicukiro, Donatien Murenzi, yasabye urubyiruko kwirinda ingengabitekerezo

Special pages