00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RNIT: Hizigamwe miliyoni 981 Frw mu cyumweru; umutungo wose ugera kuri miliyari 97 Frw

Ikigega RNIT-Iterambere Fund cyagaragaje ko mu Cyumweru cya mbere cya Gicurasi 2026, cyakiriye miliyoni 981,6 Frw z’abantu bizigamye muri iki kigega, bigaragaza uburyo uko umuco wo kwizigamira ukomeje kuyobokwa n’Abanyarwanda ku bwinshi.

Iki kigega kigaragaza ko ayo amafaranga y’ubwizigame yakiriwe hagati y’itariki 1 Gicurasi na tariki ya 8 Gicurasi 2026. Ibi byatumye umutungo wose iki kigega gicunze ugera kuri miliyari 97,4 Frw.

RNIT-Iterambere kandi yagaragaje ko abashoramari babikuje cyangwa bakuye miliyoni 380 Frw muri iki kigega muri iki cyumweru. Umugabane umwe wari uhagaze 271.72 Frw muri iyi minsi.

Umuntu wizigamye muri RNIT Iterambere Fund, atangira kubona inyungu ku munsi ukurikiyeho, inyungu ikagenda yiyongera umwaka urangiye, nyir’ubwizigame agahabwa inyungu ya 11,78%.

Mu 2014 ni bwo Ikigega RNIT Iterambere cyatangijwe na Guverinoma y’u Rwanda, gitangira gukora neza mu 2016.

Hari hagamijwe kwigisha Abanyarwanda ibyiza byo kwizigama n’uburyo bwo kugenzura ishoramari ryabo mu gihe runaka ariko banahabwa n’inyungu. Ubwizigame buhera ku 2000 Frw.

Umubare w'abantu bizigama muri RNIT Iterambere Fund ukomeje kuzamuka

Special pages