Bane bafunzwe barimo Mukeshimana Marcel, wahoze ari umuyobozi w’ishuri.
Bose bakurikiranyweho ibyaha byo kunyereza umutungo ufitiye rubanda akamaro, kuwukoresha icyo utagenewe no gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu bwite.
Itangazo rya RIB riti “Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko hari amafaranga angana na 226.790.877 Frw yanyerejwe. Abakekwa ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Bwishyura mu gihe dosiye yabo iri gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.”
RIB yaburiye abashinzwe gucunga no gukoresha umutungo wa Leta ko bagomba kubahiriza amategeko abigenga kuko kunyuranya nayo bigira ingaruka ku muturage no ku iterambere ry’igihugu kandi ko bihanwa n’amategeko.




