00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abaveterineri bagira uruhare mu kugaburira abaturage amatungo yipfushije bahagurukiwe

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) cyahagurukiye ikibazo giteye isoni kandi cy’ubunyamwuga buke cy’abaveterineri byagaragaye ko bashuka abaturage cyangwa babakingira ikibaba bigatuma barya amatungo yipfushije, akabagiraho ingaruka.

Byagarutsweho ku wa 8 Gicurasi 2026 ubwo i Kigali hasozwaga amahugurwa y’iminsi itatu yahawe abaveterineri 98 bo mu turere twose.

Ni amahugurwa y’ibanze ku ngingo y’uburyo bwo kubara ibihombo ku matungo yishingiwe muri gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo ya Tekana Urishingiwe Muhinzi Mworozi.

Ayo mahugurwa yibanze no ku ngingo z’ubunyamwuga mu byo kuvura amatungo muri rusange.

By’umwihariko, abaveterineri bakebuwe ku kibazo kijyanye no kurya amatungo yipfushije mu baturage gikunze kumvikana inyama zayo zabagizeho ingaruka zishobora no kugeza ku rupfu.

Urugero ruheruka ni urw’abaturage bo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare bariye inyama z’inka yataburuwe yari yatabwe nyuma yo kugaragaza ko ifite ibisazi, aho inyama zayo bazigurishijwe n’uwitwa Twahirwa Jean d’Amour ziza kubagwa nabi bajyanwa kwa muganga.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubworozi muri RAB, Dr. Ndayishimiye Fabrice, yavuze ko bimaze kugaragara ko hari abaveterineri bagira uruhare mu kugaburira abo baturage amatungo yipfushije.

Ati “Mujya mwumva amatungo yapfuye aborozi bakayarya n’abandi baturage b’aho yapfiriye. Bigenda bigaragaza ko hari abaganga b’amatungo, ba veterineri babigiramo uruhare kandi ubundi iyo ni kirazira, nta veterineri ukwiriye kugaragara mu kuba yashuka cyangwa kudatanga impuruza ku baturage bashaka kurya amatungo yipfushije.”

Yakomeje agaragaza ko bari kubongerera ubumenyi mu gusuzuma uburyo itungo ryapfuyemo ku buryo mu gihe nyiraryo ari mu bwishingizi ikigo yabufashemo bakorana neza.

Gusa yagaragaje ko babanje kwihanangiriza abo baveterineri babigisha ariko ko ubu batangiye kubahana no kubaryoza ingaruka zose ibyo bishobora guteza haba ku buzima bw’abantu cyangwa ku bigo by’ubwishingizi.

Ati “Twabanje kwihanangiriza ariko ubu twatangiye kubahana kandi si ibihano bijyanye n’amahame y’umwuga mu rugaga rwabo gusa, ahubwo harimo no gukurikiranwa mu mategeko. Iyo harimo no kuba ibyo bakoze byagize ingaruka ku bantu barahanwa kandi byaba hari n’abo byateye igihombo urugaga rwabo rugakora akazi bakabyishyura.”
Dr. Ndayishimiye yaboneyeho kwibutsa abaveterineri n’abaturage muri rusange kuzibukira kurya itungo ryipfushije kuko uko byaba byagenze kose n’iyo ryaba ryishwe n’indwara idafata abantu ritagomba kuribwa kandi ko bihanwa n’amategeko.

Ikindi ni uko nta muturage cyangwa undi utabifitiye uruhushya wemerewe kubaga itungo iwe mu rugo ritapimwe ngo narangiza agabure inyama zaryo kuko haba hatazwi ingaruka zishobora guteza.

RAB yahagurukiye ikibazo cy’abaveterineri bagira uruhare mu kugaburira abaturage amatungo yipfushije

Special pages