00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yaganiriye na Daniel Chapo ku bufatanye mu by’umutekano

Perezida Kagame yakiriye Perezida wa Mozambique, Daniel Chapo baganira ku nzego z’ubufatanye zirimo ubutwererane mu by’umutekano, ubucuruzi n’ishoramari.

Perezida Daniel Chapo wa Mozambique ari mu Rwanda aho yitabiriye inama ya 13 ya Africa CEO Forum igomba kubera i Kigali ku wa 14-15 Gicurasi.

Itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro rigira riti “Perezida Kagame yakiriye Perezida wa Mozambique, Daniel Chapo amuha ikaze mu Rwanda. Abakuru b’ibihugu bombi baganiriye ku nzego z’ubufatanye zirimo ubutwererane mu by’umutekano, ubucuruzi n’ishoramari.”

Mozambique n’u Rwanda bifatanya mu guteza imbere urwego rw’ubucuruzi n’ubukungu, umutekano, ubuhinzi, inganda n’ishoramari.

Umubano w’u Rwanda na Mozambique watangiye mu 1990, wongererwa imbaraga mu 2018 ubwo ibihugu byombi byashyiragaho Komisiyo ihuriweho yo guteza imbere ubufatanye.

Kuva muri Nyakanga 2021, inzego z’umutekano z’u Rwanda n’iza Mozambique zifatanya mu kurwanya ibikorwa by’iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado yari yarahungabanyijwe bikomeye n’umutwe wa Ansar al Sunnah.

Kuva inzego z’umutekano zatangira gukorera muri Cabo Delgado, zirukanye ibyihebe, zibikura mu birindiro bihoraho byari byarashinze mu turere dutandukanye, bihungira mu mashyamba na ho zirabihasanga, zirabitsinsura.

Nyuma yo gutsinsura ibi byihebe, abaturage bari barahunze basubiye mu ngo zabo, ibikorwaremezo birimo umuriro w’amashanyarazi birongera birakora.

Muri Kanama 2025, Guverinoma y’u Rwanda n’iya Mozambique zavuguruye amasezerano y’ubufatanye mu ishoramari no kurwanya iterabwoba.

Muri Gashyantare 2026, Guverinoma y’u Rwanda yoherereje Mozambique inkunga ya toni 20 z’ibiribwa n’imiti, igenewe gufasha abaturage bari bahuye n’imyuzure.

Perezida Daniel Chapo uri mu ruzinduko mu Rwanda azanitabira Africa CEO Forum
Perezida Kagame na Mugenzi we wa Mozambique baganiriye ku bufatanye mu by'umutekano

Special pages