Ibi byabereye mu Murenge wa Karago, Akagari ka Kadahenda mu Mudugudu wa Gihira, ku wa 7 Gicurasi 2026.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karago, Muhirwa Robert, yabwiye IGIHE ko uwo mugabo yafashwe ashaka gutorokera hanze y’u Rwanda.
Ati “Yafatiwe i Butaro i Burera mu ishyamba ashaka gutorokera muri Uganda, mu masaha y’umugoroba w’ejo hashize, inzego zishinzwe umutekano hagati y’uturere twombi zirimo gukorana, kugira ngo agarurwe ndetse ashyikirizwe Ubutabera.”
Gitifu Muhirwa yibukije abaturage ko inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri maso, ko ntawakora icyaha ngo abashe kuzicika.
IGIHE yamenye amakuru ko uyu muryango wahoranaga amakimbirane y’imitungo.
Umurambo wa nyakwigendera wahise woherezwa mu bitaro bikuru bya Kabaya kugira ngo ukorerwe isuzumwa mbere y’uko ushyingurwa.




