Ibi yabivuze ku wa 8 Gicurasi 2026, ubwo yasubizaga bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bavugaga ku ifungwa rya Musée Ingabo.
Ku wa 7 Gicurasi 2026 ni bwo Ngabo King yasohoye itangazo rihamya ko Musée Ingabo yafunzwe ndetse n’ibikoresho byose byari biyirimo byafatiriwe kubera kunanirwa kwishyura Umujyi wa Kigali amafaranga y’ubukode.
Umujyi wa Kigali na wo wahise utangaza ko aho Musée Ingabo yakoreraga ya yahagiye ahatijwe ndetse ko Umujyi wa Kigali ari wo wakoraga ibikorwa byo kuhitaho no kuhacungira umutekano kuva mu Kanama 2023 kugeza Ukuboza 2024.
Ugaragaza ko nyuma y’icyo gihe Musée Ingabo yari imaze kujya yinjiza amafaranga bityo bagirana amasezerano yo kwishyura ubukode kugira ngo ibikorwa byo kwita kuri iyo Musée bikomeze.
Mu kiganiro Ngabo yagiranye na IGIHE yavuze ko aho yakoreraga yahahawe na RDB ifatanyije n’Umujyi wa Kigali kuva mu 2023, icyakora bigeze mu mpeshyi ya 2025 asabwa kwishyura ubukode.
Yagize ati “Mu 2025 ni bwo batangiye kunsaba kwishyura amafaranga y’ubukode icyakora mbamenyesha ko ari menshi, bansabaga 1.400.000Frw ku kwezi njye mbabwira ko njye nabona 400.000Frw gusa ntibabyumva.”
Nyuma y’igihe ataremera kwishyura aya mafaranga, Ngabo yasabwe gusohoka mu nzu ahitamo guhita afunga kuko adafite amafaranga yo kwishyura.
Joseph Ryarasa Nkurunziza akoresheje urubuga rwa X, yavuze ko niba koko Musée Ingabo yari yaratangiye kujya yinjiza amafaranga hari uruhare yagombaga gutanga mu gufasha Umujyi wa Kigali gutunganya aho ikorera.
Icyakora akomeza yibaza ubundi mu masezerano y’ubufatanye hagati ya Musée Ingabo n’Umujyi wa Kigali ibyo bari barumvikanye, niba harimo ko Musée nitangira kwinjiza amafaranga ibitabo byayo bigomba kujya bisangizwa Umujyi wa Kigali.
Ati “Niba Musée yari isigaye yinjiza amafaranga kuki gukodesha byayigoye?”
Minisitiri Utumatwishima yamusubije amubwira ko Umujyi wa Kigali na Ngabo basinye amasezerano ariko atari ay’ubufatanye.
Ati “Ngabo ntiyigeze yubahiriza igice icyo ari cyo cyose muri ayo masezerano ndetse nyuma yaje kutwandikira. Twagerageje gutuma we n’umujyi wa Kigali bumvikana ariko avuga ko Musée igomba gukora uko umunyabugeni abishaka.”
Sam Ndagije na we akoresheje X yagaragaje ko ibyabaye kuri Ngabo ari nk’ibyigeze kuba hagati ya Migambi Jean n’Umujyi wa Kigali, avuga ko hari abantu bamwe babona ibitekerezo by’urubyiruko bakabirwanya bakagenda, barangiza bakazagaruka babihinduriye izina bakigira nk’aho ari ibyabo.
Uwo Migambi Jean yamusubije agira ati “Niyiyakire aze dufatanye kurya umushogoro turenzeho amazi mbere twararyaga ifi n’inkoko.”
Utumatwishima yasubije Migambi amubwira ko kugira umushinga mwiza byonyine bidahagije ngo utere imbere.
Ati “Kuba urubyiruko byonyine, kuba umuhanzi byonyine, kugira umushinga mwiza byonyine, ntibihagije ngo bizakubyarire inyungu irambye iyo udakurikije ibyo wumvikanye n’izindi nzego kandi ukitegura no kugirwa inama”
Akomeza ati “Mujye mwirinda guca imanza mu madosiye mutazi neza.”
Minisitiri Utumatwishima kandi yavuze ko ibi bintu bikwiye gusigira isomo urubyiruko ryo gushaka abunganizi mu mategeko babafasha kwiga ku masezerano no kuyacunga, abajyanama mu by’ubucuruzi, kumeyekanisha ibikorwa, kwamamaza n’ibindi.
Yavuze ko ari n’ingenzi gushaka ubufasha mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe kuko iyo ibintu byose ubyikorera “biguhombya ndetse bikica n’izina ryakugoye kubaka”.





