00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karasira Aimable yashyinguwe

Karasira Uzaramba Aimable uherutse kwitaba Imana ubwo yari arangije igifungo cy’imyaka itanu mu Igororero rya Nyarugenge riri i Mageragere yashyinguwe.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa 14 Gicurasi 2026 aho wabanje no kumusezeraho bwa nyuma hagarukwa ku byaranze ubuzima bwe bikurikirwa n’Igitambo cya Misa yo kumusezeraho cyaturiwe muri Kiliziya ya Regina Pacis i Remera mu Mujyi wa Kigali.

Yashyinguwe mu Irimbi rya Rusororo mu Mujyi wa Kigali.

Mu buhamya bwatanzwe n’umwe mu banyeshuri yigishije ndetse akayobora mu mushinga we wo kwandika igitabo yavuze ko yari umwalimu utarihanganiraga ko umunyeshuri yiga isomo arica hejuru ahubwo agaharanira ko ibyo yiga abyumva neza.

Karasira apfuye afite imyaka 49 kuko yavutse mu 1977. Yavukiye mu Murenge wa Rwaniro mu Karere ka Huye akaba yari mwene Karasira Claver na Mukaruzamba Marie Goreth.

Ababyeyi be bimukiye mu Mujyi wa Kigali ubwo yari afite imyaka itatu cyangwa ine yiga amashuri abanza n’ayisumbuye mu Mujyi wa Kigali naho aya kaminuza ayiga muri Kaminuza y’u Rwanda no muri Suède.

Yakoze mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize RSSB kikitwa Caisse Sociale du Rwanda mu ishami rijyanye n’ikoranabuhanga ndetse yigisha no muri Kaminuza y’u Rwanda i Huye, i Rusizi n’i Kigali mu bijyanye n’ikoranabuhanga kugeza mu 2019 ubwo yatangiraga kwikorera.
Karasira Aimable yitabye Imana ku itariki 6 Gicurasi 2026 ubwo yari arangije igifungo cy’imyaka itanu yari yarakatiwe nyuma yo kunywa imiti myinshi mu yari isanzwe imufasha mu burwayi bwo mu mutwe yari afite.

Icyo gihano yagihawe n’Urukiko Rukuru, Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rukorera i Nyanza.

Ni nyuma yo gushinjwa ibyaha birimo guhakana Jenoside, guha ishingiro Jenoside, gukurura amacakubiri no gutangaza amakuru y’ibihuha. Ubushinjacyaha buhamya ko byakorewe ku muyoboro wa YouTube mu bihe bitandukanye.

Ibyo byaha ubushinjacyaha bwari bwasabye ko bimuhama agafungwa imyaka 30 ariko aza gusaba imbabazi abakomerekejwe n’amagambo yavugiye kuri YouTube nyuma urukiko rumugabanyiriza igihano kiba imyaka itanu.

Murumuna wa Karasira Aimable witwa Uyisenga Aimé yaherekeje mukuru we
Karasira Aimable yashyinguwe
Misa yo guherekeza Karasira yasomewe muri Regina Pacis

Special pages