Muri Kanama 2023, Minisitiri Dr. Bizimana Jean Damascène yatangaje ko Itorero Indangamirwa rizajya ribera mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba mu Karere ka Burera kubera ko gifite amacumbi ahagije, ateguza ko kizavugururwa kugira ngo cyuzuze ibisabwa.
Ku wa 11 Gicurasi 2026, MINUBUMWE yatangaje muri uyu mwaka ko iri torero rizabera i Gabiro kuva tariki ya 1 Nyakanga kugeza ku ya 10 Kanama kandi ko mu bazaryitabira haziyongeraho urubyiruko rwiga muri kaminuza n’amashuri makuru.
Mu kiganiro Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Eric Mahoro yagiranye na IGIHE, yavuze ko umubare w’abifuza kujya muri iri torero wiyongereye bituma risubizwa mu kigo cya Gabiro.
Yavuze ko Ikigo cy’ubutore cya Nkumba gifite ubushobozi bwo kwakira abantu 600 gusa, mu gihe abazaryitabira bazagera kuri 1.000.
Ati “Niyo mpamvu rero uyu mwaka tuzakira intore cyangwa abanyeshuri 1.000 bazatozwa mu Itorero Indangamirwa. Ririya shuri rya Gabiro rifite ibisabwa byose kugira ngo utoze, rifite aho bakinira, rifite aho baryama hahagije, aho bafatira amasomo ya buri munsi ndetse n’aho bafatira amafunguro, ibyo byose turabireba.”
Yavuze ko indi mpamvu yatumye itorero Indangamirwa risubizwa i Gabiro ari ubusabe bwa Perezida Paul Kagame bwo kongera umubare w’abatozwa.
Ati “Umutoza w’Ikirenga yifuza ko umubare w’intore zitozwa ugenda uzamuka kandi nibyo kuko itorero ni ishuri ry’igihugu, ni ishuri ry’indangagaciro na kirazira by’umuco Nyarwanda.”
Yagaragaje ko ubumenyi butangwa mu mashuri budahagije, mu gihe cyose nta ndangagaciro zibuherekeje.
Ati “Umumotari mwiza ariko adakunda igihugu yagutera ibibazo cyangwa se adafite ikinyabupfura yahora ashwana n’abagenzi bigatuma atanga serivisi mbi kandi ibyo bigira ingaruka mbi ku musaruro mbumbe wacu twese.”
Mu busanzwe, Itorero Indangamirwa ryitabirwaga n’urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 25 ariko muri uyu mwaka, rizitabirwa n’urufite imyaka iri hagati ya 18 na 23.
Mahoro yasobanuye ko babikoze kugira ngo bahe amahirwe urubyiruko rukiri muri kaminuza kubera ko muri iki gihe abarengeje imyaka 23 usanga barayisoje ndetse barabonye akazi.
Ati “Kubera ko dushaka gufata cyane cyane ibyiciro by’abantu bakiri mu mashuri [...] twasubiye inyuma kugira ngo tubahe amahirwe ikindi ni uko umuntu akura aba afite andi mahirwe.”
Yerekanye ko ari yo mpamvu imirimo y’itorero mu nzego z’umurimo igiye kwiyongera kugira ngo urwo rubyiruko rwageze mu kazi rubashe kwitabira itorero.
Yavuze ko Ikigo cy’Ubutore cya Nkumba kizakomeza gukora ibikorwa by’itorero nk’uko bisanzwe.
Itorero Indangamirwa ryatangiye mu 2008, rihuza urubyiruko rw’Abanyarwanda baba mu mahanga, abanyeshuri biga mu mashuri mpuzamahanga akorera mu Rwanda n’intore zabaye indashyikirwa mu Rugerero.
Abitabira Itorero Indangamirwa bahabwa amasomo agamije kububakamo indangagaciro, kirazira no kurangwa n’ubutore.
Uru rubyiruko kandi rwigishwa amateka y’u Rwanda, rugahabwa umwanya wo gutanga ibitekerezo ku ruhare rwagira mu iterambere ry’igihugu n’uko rwarinda ibyagezweho.
Abashinzwe umutekano bigisha uru rubyiruko amasomo y’ubwirinzi hifashishijwe imyitozo njyarugamba, bakarusobanurira uko imbunda ikoreshwa, ubumenyi bw’ibanze bw’uko urugamba rutegurwa n’amayeri yarwo.





