Cleo Lake Kivu Hotel y’inyenyeri eshanu yacungwaga n’Ikigo Cleo Capital Group Ltd cyashinzwe n’umushoramari Eugene Nyagahene, usanzwe ashora mu itangazamakuru, mu buhinzi, imari no mu zindi nzego.
Ni mu gihe amasezerano yo kwegukana Akagera Game Lodge yasinywe hagati ya The Lux Collective na RSSB.
Iby’uko The Lux Collective yegukanye izi hoteli byatangajwe mu nama ya Africa CEO Forum iri kubera i Kigali.
Umuyobozi wa The Lux Collective, Olivier Chavy, yabwiye The New Times ko amasezerano ari mu byiciro bibiri.
Ati “Igice cya mbere kirimo kwegukana Cleo Lake Kivu ndetse n’iyahoze ari Mantis Akagera (Akagera Game Lodge) izahinduka Salt Akagera Lodge. Igice cya kabiri ni imishinga ibiri, umwe uzaba ugezweho muri Pariki y’Ibirunga. Uzaba umeze nk’uko One&Only hotel imeze.”
Nyagahene yagize ati “Maze imyaka itanu nshora imari mu rwego rwo kwakira abantu mu Rwanda. Nta wundi mufatanyabikorwa nari guhitamo uretse Lux Collective.”
Cleo Lake Kivu Hotel izitwa Lux Lake Kivu mu gihe Akagera Game Lodge Salt of Akagera.
Ni mu gihe mu gice cya kabiri cy’umushinga w’iki kigo cyo mu Birwa bya Maurice, hateganyijwe ko hazubakwa hoteli eshatu nshya muri Pariki ya Akagera, Pariki y’Ibirunga na Pariki ya Nyungwe. Ni hoteli zizitwa The Lux Volcanoes, Lux Nyungwe na Lux Akagera zikazatangira gukora mu 2028.











