Gahunda ya Tekana Urishingiwe yatangiranye ibihingwa n’amatungo bike, ibindi bigenda byongerwamo nyuma, aho by’umwihariko mu bworozi habanjemo inka nyuma hashyirwamo inkoko n’ingurube.
Abaveterineri bagenda bafasha aborozi n’ibigo by’ubwishingizi gupima ibihombo kugira ngo amatungo yapfuye yishyurwe, bagaragaza ko harimo ikibazo cyo kutagira ubumenyi buhagije kuri ayo matungo bigatuma ikosa ribaye rishobora gutuma umworozi atishyurwa agahomba.
Babigarutseho tariki ya 8 Gicurasi 2026 ubwo abaveterineri 98 bo mu turere twose basozaga amahugurwa y’iminsi ibiri bahawe n’Umuryango wongerera ubumenyi abanyamwuga mu buhinzi no mu bworozi (DAS) ufatanyije na RAB binyuze muri gahunda ya Tekana Urishingiwe Muhinzi Mworozi.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu Muryango DAS, yagaragaje ko abo baveterineri bari bafite icyuho cy’ubumenyi buke kuko ibyo bakoreshaga ari byo bakuye mu ishuri ariko harimo ibikenewe ku isoko badafite by’umwihariko ku nkoko n’ingurube byongewe mu byishingirwa nyuma.
Ati “Ibyo bishobora gutuma umworozi adahabwa indishyi na sosiyete y’ubwishingizi bakorana bitewe n’ubumenyi buke bwa veterineri bwatumye atanga raporo itujuje ibisabwa.”
Ubusanzwe mu gihe umworozi agize ibyago amatungo ye agapfa hakorwa raporo igashyikirizwa ikigo cy’ubwishingizi bakorana kikamwishyura mu gihe kitatenze iminsi 30, ariko hakunze kuvukamo ibibazo mu mikorerwe y’izo raporo zidakorwa neza bigatuma kwishyurwa bitinda cyangwa ntibikorwe.
Umugwaneza Deborah ukorera mu Karere ka Muhanga, yavuze ko atari afite ubumenyi buhagije mu gupima amatungo y’ingurube n’inkoko, bikaba ngombwa ko yitabaza abandi ariko ibyo bikagira ingaruka.
Ati “Nagiye gupima ingurube n’inkoko ntabifiteho amakuru neza icyo gihe natanze raporo ivuga ko ingurube yishwe no kuva amaraso gusa. Nyuma nitabaje abandi bamfasha kongera gupima. Iyo ntabikora gutyo abo borozi ntibari kwishyurwa. Nigeze no kubona akazi mu bijyanye no kuvura inkoko ariko kubera ubumenyi buke sinabasha kugakora. Icyakora uyu munsi amahugurwa twahawe yazibye ibyo byuho byose ubu nabasha kubyitaho.”
Murwanashyaka Jean Claude ukorera mu Karere ka Gatsibo yagaragaje ko gupima amatungo yapfuye ngo akore raporo ishyikirizwa ikigo cy’ubwishingizi byamugoraga ku matungo atari inka kuko ari zo zimenyerewe muri ako Karere.
Ibyo byatumaga inkoko n’ingurube kuzipima bimugora akaba ashobora gutanga raporo nabi kandi ibyo bituma ibigo by’ubwishingizi bitinda kwishyura umworozi cyangwa ntibinishyure ahubwo.
Umuyobozi w’Ishami ry’Ubworozi muri RAB, Dr. Ndayisenga Fabrice, yavuze ko abaveterineri bakoraga amakosa menshi mu kubara ibihombo by’amatungo yapfuye kandi ari ibintu bigomba kuba bikozwe kinyamwuga.
Ati “Umuvuzi w’amatungo agomba guhagarara hagati y’izo mpande zombi agashingira ku makuru y’ukuri adatuma umworozi ahomba yakabaye yishyurwa kandi atuma na sosiyete z’ubwishingizi zishingira ku makuru y’ukuri. Usanga kubera ubumenyi buke dukunze kubibona ugasanga nk’umworozi bitumye atishyurwa.”
Aborozi na bo basabwe kutirengagiza ibyanditse mu masezerano baba baragiranye na sosiyete z’ubwishingizi kuko hari nk’indwara ziba zitishingirwa.
Kuva mu 2019 gahunda ya Tekana Urishingiwe itangiye, amafaranga aborozi bamaze gushumbushwa ni miliyari 4,1 Frw.
Muri iyo gahunda Leta itangira abahinzi 40% na bo bakitangira 60% aho kuva icyo gihe Leta imaze guha abahinzi n’aborozi nkunganire yose hamwe ingana na miliyari 7 Frw.









