00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

“Leurs Visages”, igitabo Linda Dushime yavuzemo ibyo yakorewe muri Jenoside afite imyaka irindwi

Linda Dushime wari ufite imyaka irindwi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yanze guheranwa n’agahinda, yiyemeza kwandika amwe mu mateka yanyuzemo mu gitabo yise ‘“Leurs Visages”, agamije gutanga umusanzu mu kurera abana bazira urwango.

Ni igitabo cy’ubuhamya no kwibuka ububabare bukomeye ariko kandi kigaragaza n’urugendo rwo kwiyubaka no kongera kugira icyizere cyo kubaho ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Jenoside yakorewe Abatutsi igitangira ni bwo ubuzima bwa Linda Dushime bwahindutse burundu, bimusigira ibikomere.

Mu gihe umwana wo muri icyo kigero aba akwiye kuba mu rukundo rw’ababyeyi, mu dukino dutandukanye na bagenzi be mu rugo, ku ishuri cyangwa ku mbuga y’iwabo mu rugo, kuri Linda Dushime we yiciwe abo bose bari kumuha urwo rukundo.

Uyu mubyeyi w’imyaka 39 yiciwe umuryango we hafi ya wose, ako gahinda akabamo akiri umwana kugeza akuze.

Linda yavukiye i Rwamatamu mu yahoze ari Perefegitura ya Kibuye, avukira mu muryango w’abantu icyenda wari ugizwe na se Nzungize David na nyina Mukaruziga Rosalie n’abana babo barimo abahungu bane n’abakobwa babiri.

Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hafi y’umuryango we wose warishwe. Harokotse gusa Linda na musaza we Eric Bugingo.

Hashize imyaka irenga mirongo itatu Linda Dushime abana n’ibikomere by’aya mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yamusigiye ibikomere abana na byo mu mutima, mu bitekerezo mu buzima bwe bwa buri munsi.

Mu gihe kirekire amaranye aka kababaro yanze guheranwa na ko, aho yahisemo kwandika igitabo yise “Leurs Visages”, ugenekereje mu Kinyarwanda bivuze “Amasura Yabo.”

Iki gitabo kigizwe n’inyandiko n’amashusho yashushanyijwe na Nathalie Kreula, bisobanura neza kandi mu buryo budahutaza mu bitekerezo umwana guhera ku myaka irindwi, ariko kikaba n’igitabo umuntu mukuru na we yasoma kikamuha gutekereza kubikubiyemo mu buryo bwagutse.

Mu mashusho no mu nyandiko yahisemo kubwira umwana w’imfura ye w’umuhungu Roy, amateka ye ngo atazayabwirwa n’abandi cyangwa akayabwirwa nabi.

Linda Dushime kandi avuga ko iki gitabo yacyanditse ngo kibere imfashanyigisho n’abandi babyeyi, kuko agaragaza ko kitareba abo mu muryango we gusa.

Linda Dushime yashakaga ko buri wese yagikoresha, cyane ko abana b’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bakigira icyabo bagendeye na bo ku mateka baciyemo.

Mu kiganiro na IGIHE, Dushime Linda yavuze ko icyifuzo cye ari uko abana b’ubu batakongera gukurira mu bwoba, mu rwango no mu bugizi bwa nabi nk’ubwicanyi yabayemo mu 1994.

Nubwo amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yamusigiye ibikomere bikomeye, uyu munsi Linda Dushime ni umugore wubatse w’umukozi kandi wishimiye kubaho utaraheranwe n’amateka ariko atibagiwe abe bishwe kubera uko bavutse.

Ati “Nandika iki gitabo nashakaga kwerekana ko buri muntu wishwe muri Jenoside yari afite isura, yabayeho, yari afite umuryango n’amateka, ko yari afite inzozi z’ibyo yifuzaga kuzageraho ko yarakwiriye ku baho.”

Linda Dushime yavuze kandi ko yifuza ko igitabo cye cyashyirwa mu ndimi zitandukanye zirimo Icyongereza, Ikinyarwanda, Igiholandi cyangwa Igifurama, ndetse n’izindi ndimi, kugira ngo abana batavuga Igifaransa na bo babashe kugisoma no kumva neza ubuhamya n’amateka kibumbatiye.

Mu gitabo “Leurs Visages” yagarutse ku mateka yatumye Jenoside yakorewe Abatutsi ibaho, guhera 1959 kugeza habaye rurangiza mu 1994.

Ati “Iyo hatabaho ingabo z’Inkotanyi zari ziyobowe na Perezida Paul Kagame ngo ziyihagarike hari kuvugwa andi mateka atagira kibara.”

Ku bifuza kubona iki gitabo, Linda Dushime yavuze ko mu minsi iri imbere kizaboneka kuri Amazon cyangwa bashobora kuvugana na we akakibagezaho bahamagaye nimero ye ya +32 486 29 95 97

Kurikira ubuhamya bwa Linda Dushime mu kiganiro yagiranye na IGIHE mu Bubiligi

Muri Jenoside yakorewe Abatutsi Linda Dushime yari afite irindwi ndetse ubwo yatangiraga amateka ye n'ubuzima bwe byahindutse burundu
“Leurs Visages” ni igitabo kibumbatiye ubuhamya bwo kwibuka, ububabare bukomeye n’urugendo rwo kwiyubaka no kongera kugira icyizere cyo kubaho
Linda Dushime yavuze ko icyifuzo cye ari uko abana b’ubu batakongera gukurira mu bwoba, mu rwango no mu bugizi bwa nabi

[email protected]


Special pages