Aba banyeshuri bakiriwe ku wa 7 Gicurasi 2026, aho basobanuriwe bihagije isomo rya DLP bagiye kwiga mu gihe cy’umwaka.
ILPD ni Ishuru Rikuru rya Leta ryashyizweho n’Itegeko rya n°22/2006 ryo kuwa 28/04/2006, ritangira imirimo yaryo mu 2008.
Iki kigo gishingwa cyahawe inshingano yo guhugura abakora mu butabera bose bo mu Rwanda, ubwo ni abunganizi mu mategeko, abacamanza ndetse n’abashinjacyaha, bose bagahabwa amasomo abahesha impamyabushobozi ya DLP.
Impamyabushobozi ya DLP kandi yagizwe itegeko ku muntu wese ugiye kwinjira mu rwego rw’ubutabera mu Rwanda, ndetse ILPD akaba ari cyo kigo cyonyine mu Rwanda gitanga iyi mpamyabushobozi.
ILPD yatangiye yigisha abanyeshuri biga ku manywa gusa mu 2009, ariko mu 2014 hashyirwaho uburyo bwo kwiga muri Weekend ndetse na nijoro.
DLP abanyeshuri bayiga mu gihe cy’umwaka bakongeraho ibyumweru bitandatu byo kwimenyereza umwuga.
Muri DLP bigamo amasomo umunani buri iryo basoje bahita barikorera ikizamini bakabona kwiga irindi, bivuze ko nta gihe cy’ibizami kibaho nk’uko bikorwa mu yandi masomo asanzwe.
Umunyeshuri arangiza ayo masomo nibura asobanukiwe ndetse ashobora gukora ibikorwa by’ibanze by’amategeko mu Rwanda nko kuba umwunganizi mu mategeko, umucamanza, cyangwa umushinjacyaha ndetse akaba azi amahame y’amategeko u Rwanda rugenderaho, ndetse n’akoreshwa mu bihugu bikoresha ’common law’ na ’civil law’.
Aba kandi afite ubumenyi bw’ibanze mu by’amategeko nko kubaza abantu ibibazo (interviewing), gukora ubuvugizi, gushinja ibyaha, guca imanza, gukora ubushakashatsi, gutegura inyandiko zemewe n’amategeko nk’amasezarano, imirage n’ibindi, gukemura imanza mu bwumvikane hatisunzwe inkiko n’ibindi.
Amanota bayabonera mu bintu bitatu birimo imikoro iba ifite 15%, gukora ubushakashatsi biba biri kuri 35%, n’ikizami kibarirwa 50%.
Kugira ngo byitwe ko umunyeshuri yatsinze isomo ni uko aba afite nibura hejuru 60% ibyo bintu byose ubiteranyije.
Gutsinda DLP uba usabwa kugira hejuru ya 60% muri ya masomo yose uko ari umunani ari nabyo bihesha umunyeshuri kujya gukora imyerezamwuga.
Icyakora iyo mu masomo yose yagize hejuru ya 60% ariko mu isomo rimwe akagira 50% nabwo yemererwa gukora imenyerezamwuga, mu gihe uwagize munsi yayo ariko andi masomo yose yagize 60% asubiramo ikizamini cy’iryo somo gusa.
Ku muntu udafite 60% uteranyije amasomo ye yose asubiramo amasomo yose yatsinzwe ndetse na ya yandi yari yagizemo 50%, mu gihe uwagize munsi 50% uteranyije amasomo yose yize asibira.
Umuntu ugiye gusubiramo amasomo aba afite igihe cy’imyaka ibiri cyo kuba ayo masomo yayarangije bitabaye ibyo akazasubira gutangira bundi bushya nk’umunyeshuri mushya.
Ibikorwa byose bifitanye isano no gukopera bihanishwa igihano cyo kwirukanwa burundu kandi ntuzongere kwiga muri ILPD ukundi.
Umuyobozi Mukuru wa ILPD, Dr. Muyoboke Karimunda Aimé, yavuze ko kwiga iri somo nta kujenjeka kuko baba bari kwiga amasomo azatuma batanga ubutabera ndetse bakarengera abaturage.
Ati “Amategeko ni ikintu gikomeye cyane kuko izindi nzego zose nicyo ziba zihanze amaso. Abantu bakora mu mategeko rero bagomba kuba ari abantu barangwa n’indangagaciro, zirimo ubunyangamugayo, ubupfura, gufata ibyemezo bihamye ntawukuvangiyemo, umurava, gushyira mu gaciro kuko abantu baba bakwitezeho kurenganurwa.”
Yakomeje avuga ko umunyamategeko kandi agomba kuba ari umuntu ukunda gusoma no gukora ubushakashatsi, kuko amategeko ahinduka, akavugururwa n’ibindi bivuze ko adasoma yasigara.
Uwihirwe Josiane wahawe buruse ya ILPD nk’umunyeshuri witwaye neza muri Kaminuza y’u Rwanda (UR), mu Ishami ry’Amategeko, yavuze ko n’ubwo bari barize amategeko muri kaminuza ariko ubu hari ikigiye kwiyongeraho kirushijeho cyane cyane ku myitwarire y’abanyamategeko, ibibaranga ndetse n’indangagaciro zabo.
Kugeza ubu ILPD imaze gushyira hanze abanyeshuri barenga 4.413 bize iri somo rya DLP.








